Burera: Mu rugo rumwe batatu bamaze gupfa abandi bararembye,ukekwaho kubaroga yafashwe

3

Mu karere ka Burera, Umurenge wa Rugengabare, Akagari ka Nyanamo, Umudugudu wa Kamonyi haravugwa inkuru y’urupfu rw’abantu batatu bo mu muryango umwe bapfuye urukurikirane ndetse ubu abandi batatu bakaba bari mu bitaro barwaye bikomeye.

Umuturanyo w’uwo muryango ukekwaho kubaroga yamaze gutabwa muri yombi.

Aba bantu batatu bo muri uyu muryango ni abana babiri na nyina ubabyara bose bakaba barapfuye mu kwezi gushize k’Ukwakira kandi bapfa mu buryo bw’amarabira batarabanje kurwara indwara zizwi nkuko bamwe mu baturanyi babitangarije MAKURUKI.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango utashatse amazina ye atangazwa yavuze ko nta kabuza bakeka ko ari uwo mugore waroze ba nyakwigendera. Ati : “Nta kabuza ni we wabishe kuko n’ubundi asanzwe ari umurozi turabizi”

Bivugwa ko barogewe mu kigage n’uwo mugore wafashwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugengabare Nzamukwereka Mannaseh yemeje iby’aya makuru ndetse anemeza ko hari uwafashwe ukekwaho kuba yarabaroze.

Nzamukwereka yagize ati: “Ni abantu batatu bamaze gupfa mu bihe bitandukanye mu kwezi kumwe, umwe yapfuye tariki 06 Ukwakira, undi apfa tariki 23 Ukwakira, undi apfa tariki 29 Ukwakira, ubwo rero hari abandi batatu barwariye rimwe bo muri uwo muryango ubu turi kubitaho mu bitaro”

Avuga ku kuba hari ukekwaho kuroga abagize uyu muryango, Nzamukwereka yagize ati: “Birakekwa kuba barariye ibintu byanduye, ubwo rero hakozwe Autopsie kuri abongabo bamaze gupfa ariko abo bandi barwaye na bo baracyakurikiranwa kandi abakekwaho kuba barabahaye ibyo bintu na bo barimo gukurikiranwa mu bugenzacyaha ubu barimo gukorwaho iperereza rirambuye."

"Hari umudamu umwe wafashwe bikekwa ko yaba yarabahaye amarozi, ari kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusarabuye muri Burera”

Icyakora nubwo abaturage bo bemeza ko haba ba nyakwigendera ndetse n’abo barwayi baba bararozwe, gitifu Nzamukwereka yatangaje ko ibyavuye mu bizamini bitaratangazwa.

Ati: “Kugeza ubu ntabwo turamenya icyavuye mu bizamini bya muganga kuko baracyabakurikirana, ibyo kandi biracyari ibanga rya muganga n’ubugenzacyaha ikizavamo tuzakimenya batashye kandi nibanasinzira tuzakurikirana mu bugenzacyaha tumenye icyabishe”

Gitifu Nzamukwereka yavuze ko kuba hari uwo bafashe akaba afunze, ngo babihereye ku makuru bahawe n’abaturage kandi ngo byari no mu buryo bwo kumurinda kuba hari abamugirira nabi kandi atarahamwa n’icyaha.

Ati : “Buriya iyo abantu bane batanu bagushyize mu majwi ko ari we bakeka kandi ukabona hari gahunda yo kumuhohotera bavuga ko ari we ubamariye abantu byabaye ngombwa ko tumukurikirana ariko ari n’ahantu twizeye umutekano we mu gihe ibimenyetso bigikusanywa”

Kuri ubu abantu batatu barwaye muri uyu muryango ni abana, ubu bakaba barwajwe n’umubyeyi wabo basigaranye (Papa wabo) gusa abaturage bafite impungenge ko na we isaha ku isaha ashobora gufatwa n’uburwayi nk’ubwishe ab’umuryango we.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Mbanje kwihanganisha uwo muryango waboze ababo.Abarozi babaho abantu barenze batanu mumudugudu nabwo bagutuka uburozi bakubeshyera,umurozi yica abantu benshi kuko aba atashizwe kukarubanda ngo akurikiranwe nubutabera,kndi ibyo akora abikora yihishe.Ubuyobozi bukwiye kugira icyo buteganya kumuntu abantu bashyira mumajwi ko arumurozi bazatumaraho abantu nibadahagurukirwa.Bariho pe.............Nabagome barakabije bica abantu benshi kuruta uburwayi buzazwe.Leta nigire icyo ikora,ubugome bwabo burenze ubwinterahamwe kuko batamenyekana ngo bagororwe.

Tanga Igitekerezo