Burera: Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare basabwe kugira uruhare mu gukumira magendu

Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare basaga 50 bakorera mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya magendu y’ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye.

Ibi babisabwe ku itariki 30 z’ukwezi gushize mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Nemba, Inspector of Police (IP) Moses Mbasinga.

Mu kiganiro yagiranye na bo, IP Mbasinga yababwiye ko nta gitangaza kuba mu bo batwara kuri moto n’amagare hashobora kubamo abafite ibicuruzwa binjije mu gihugu batabisoreye (magendu).

Yagize ati,"Amafaranga ava mu misoro akoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, amateme, ibitaro, amashuri, amashanyarazi, ibiro by’Ubuyobozi ku nzego zitandukanye, ibibuga by’indege, n’ibindi."

Yongeyeho ati,"Amafaranga y’imisoro iyo adatanzwe bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu. Murasabwa kwirinda gutwara umuntu winjije ibicuruzwa mu gihugu rwihishwa; ahubwo igihe mugize uwo mubibonana mukabimenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe; bityo twese dufatanye kurengera inyungu rusange."

IP Mbasinga yasabye kandi abo bakora iyo mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto n’amagare kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka no kwangiza ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Ubutumwa bwe yabukomeje ababwira ati,"Hari bagenzi banyu bajya bafatwa bahetse ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi bitemewe n’amategeko. Abandi bajya bafatwa bahetse abantu babifite. Mubyirinde, kandi mutange ku gihe amakuru yerekeye ababikora."

Yagize na none ati, "Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwikururira ubukene kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ubifatanywe agafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko amafaranga abishorwamo apfa ubusa; nyamara yakabaye ashorwa mu bindi byemewe n’amategeko bibyara inyungu."

IP Mbasinga yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati," Bituma Polisi n’izindi nzego ikorana na zo zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko; hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira, ndetse zigafata vuba ababikoze."

Imikoranire myiza y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kurwanya inyerezwa ry’imisoro n’amahoro n’izindi nzego za Leta ituma hafatwa magendu y’ibicuruzwa bitandukanye; hanyuma ba nyirabyo bakabisorera.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo