Kwamamaza

UMUTEKANO

Bugesera habaye umukwabu wo kuvumbura abiba mazutu ahubakwa ikibuga cy’indege

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Bugesera  habaye umukwabu  wo kuvumbura abiba  mazutu ahubakwa ikibuga cy’indege

Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yakoze umukwabu wo gutahura abiba mazutu ahubakwa ikibuga cy’indege ndetse no kureba abayicuruza mu buryo butemewe n’amategeko ifata amajerekani 39.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Jean Bosco Dusabe atangaza ko iyi mazutu yafashwe mu mikwabu itatu itandukanye yose yabereye mu murenge wa Rilima, ahanafashwe nibura abantu icumi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bwayo.

Mu mukwabu wabaye ku italiki ya 24 Nzeli ari nawo uheruka, Polisi yafatiyemo batatu aribo Uyiringire J Claude w’imyaka 32, Ngirwa Steven Silas w’imyaka 46 ndetse na Maniraguha Confiance w’imyaka 33 bose bafatanywe amajerekani 8 ya mazutu.
Mu mukwabu nk’uyu wari warabaye ku italiki 20 Nzeli, Polisi yari yafashe abandi batanu ibafatanye litiro 380 za mazutu.

Mbere yaho kuri 17 Nzeli, Nzabanita Alphonse w’imyaka 35 na Harerimana Didace w’imyaka 39 bafi bafatanywe litiro 240 za mazutu.

Kuri ibi bikorwa, IP Dusabe akaba atangaza ko mazutu yakurikiranwaga mu baturage yibwe mu murenge wa Rilima ahari ibikorwa by’ubwubatsi bw’ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Agira ati:” Iyi mikwabu yari igamije ibintu bibiri: gushaka abiba mazutu ahubakwa ikibuga ndetse n’abakora ubucuruzi bwayo n’ubwa lisansi mu buryo butemewe n’amategeko, ibi bikaba binahanirwa n’amategeko kuko ubusanzwe ibikomoka kuri peteroli bicururizwa kuri sitasiyo zabugenewe kandi bigakorwa n’ababifitiye uburenganzira.”

Yongeyeho ati:” Ni n’imikwabu kandi yo gukumira ibiza by’inkongi bishobora guterwa n’ubu bucuruzi kuko iyo ibi bikomoka kuri peteroli bicururijwe mu ngo, haba hari ibyago byinshi byo guteza inkongi zahitana ababa muri izo nzu.”

Mu kwezi kwa Gicurasi, mu karere ka Nyarugenge hahiye inzu yakorerwagamo ubu bucuruzi, inahitana abantu babiri.

Umukwabu nk’uyu kandi wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi mu murenge wa Muhima, ahafashwe abantu batatu bafatanywe litiro 400 za mazutu , hakaba hari hashize amezi ane Polisi ihafatiye abandi babiri nabo bayicuruzaga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza