Bugesera: Umunyakigali yafatanywe Moto agiye kuyigurisha I Burundi

Umugabo witwa Nkurunziza Celestin uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, utuye mu murenge wa Muhima, mu karere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi mu karere ka Bugesera aho yafatanywe moto bikekwa ko yari agiye kugurisha I Burundi anyuze ku mupaka utemewe.

Iyi Moto ifite nomero ziyiranga RD 927A, ngo yari iherutse kwibwa ku wa kabiri tariki 28 Kamena 2016 mu murenge wa Mimuri, mu karere ka Nyagatare aho yafatiwe mu ka Bugesera ubwo ucyekwa kuyiba yageragezaga kuyambutsa ayijyana mu Burundi.

Nkurunziza Celestin yafashwe n’irondo ryo mu mudugudu wa Bishenyi, ho mu kagari ka Murama, mu murenge wa Ngeruka ahagana saa saba n’igice zo ku manywa.

Akimara gufatwa, Nkurunziza yavuze ko atari azi ko iyo moto yafatanywe yari yibwe.

Nkurunziza yagize ati,"Ku gicamunsi cyo ku wa kabiri, umumotari witwa Jean Paul yarampamagaye kuri telefone igendanwa arambwira ngo amfitiye ikiraka.Twahuriye i Nyamirambo nko mu ma saa tatu za mu gitondo; maze arambwira ngo hari umuntu uri kuva i Nyagatare ufite moto bashaka kujyana muri Ngeruka (Bugesera), kandi ko bashaka ko mbaherekeza kubera ko mpazi."

Yakomeje agira ati,"Ni bwo bwa mbere nari mpuye n’uwo mugabo wari uvuye i Nyagatare, ariko naje kumenya ko yitwa Alphonse. Bampaye iyo moto (yari yibwe) ndayitwara; maze bo (Alphonse na Jean Paul) bahekana ku yindi ; maze twerekeza iyo bashakaga ko tujya."

Asobanura uko yafashwe, Nkurunziza yagize ati," Tugeze i Gahanga , twinjiye mu kabari turanywa, hanyuma dusubukura urugendo nko mu ma saa tanu z’ijoro, ariko ubwo twari hafi yo kugera aho twajyaga (mu murenge wa Ngeruka), irondo ryaraduhagaritse. Rikiduhagarika, Alphonse na Jean Paul bahise bahindukiza moto bariho, basubira inyuma barigendera; bansiga aho. Mu gihe nari nkibaza ibibaye, irondo ryahise rimfata."

Nkurunziza yavuze ko aba bombi bari bamwemereye ko narangiza akazi bamuhaye bamuhemba ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Bugesera ifatwa nka hamwe mu hajyanwa moto zibwe, inyinshi muri zo zikaba zambutswa mu Burundi.

Hafi moto enye zafatiwe mu murenge wa Ngeruka mu mwaka ushize.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo Alphonse na Jean Paul bafatwe.

IP Kayigi yagize ati,"Biragaragara ko Nkurunziza ari umwe mu bagize agatsiko k’abiba moto kubera ko adatuye muri Bugesera ariko akaba azi inzira abaziba bakoresha, kandi uretse n’ibyo akaba nta mirimo ahakora."

Yashimye abagize Komite zo kwicungira umutekano n’abanyerondo kubera uruhare bagira mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo