Batatu bafashwe bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro nta burenganzira

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yafashe ingamba zo kurwanya no gukumira ubujura bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi ndetse n’ubucukuzi bwayo bikorwa ku buryo butemewe n’amategeko; nk’uko bigenda bigaragara hirya no hino mu turere two muri iyi Ntara.

Muri izo ngamba harimo gukomeza kurushaho gukorana n’abaturage no guhererekanya amakuru, kugenzura kenshi ahakorerwa imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kumenya inzira zitandukanye zishobora kwifashishwa muri ubu bujura bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

Ibi byavuzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru,IP Innocent Gasasira, nyuma y’uko tariki ya 10 Ugushyingo, abagabo batatu bo mu turere twa Musanze na Rulindo bafatanwe ibiro 72 bya Wolufuramu ndetse n’ibiro 31 bya Gasegereti.

Abafashwe ni Musemakweri Rauben, Nsengiyumva Vincent, na Nsabimana Emmanuel, ndetse na moto zabo zifite ibyapa biziranga RAB 525 U na RD 828F bikekwaho kwifashishwa muri ubwo bujura.

IP Gasasira yagize ati:"Kugira ngo bafatwe byaturutse ku bikorwa Polisi yo muri iyi ntara imaze iminsi ikora byo gukumira no gufata abajura b’amabuye y’agaciro ndetse n’abayacukura n’abayacuruza ku buryo butemewe n’amategeko, ibi bikorwa bikaba bikunze kugaragara cyane mu turere twa Rulindo, Musanze, Gicumbi na Burera."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagiriye inama kandi abagitekereza ko bashobora kwitwikira ijoro bakajya gukora ibyo bikorwa kubireka kuko Polisi ifatanije n’abaturage yahagurukiye kubafata no kubashyikiriza ubutabera.

Yongeyeho ko imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko igira ingaruka mbi zo kwangiza ibidukikije mu gihe nk’ibiti, amazi n’ibindi usanga bifitiye akamaro gakomeye abaturage.

IP Gasasira yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’umuco wo gufatanya n’inzego z’umutekano; baziha amakuru y’abakora ibyo bikorwa binyuranije n’amategeko kugira ngo bafatwe ndetse hanakumirwe n’impfu za hato na hato ziterwa n’impanuka zo mu birombe.

Aba batatu nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 438 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo