Barakekwaho kwiyita abakozi b’Umuvunyi bakambura abaturage

3

ACP Theos Badege,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kane Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo babiri bakekwaho kwiyitirira abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakaka abantu amafaranga bababeshya kubakurikiranira ibibazo bafite.

Abo bagabo ni Makambo Manase usanzwe ukora akazi k’ubuhunzi na Ndayishimiye Joseph ukora akazi ko gucuruza telefone zakoze, bose bafatiwe mu Karere ka Rusizi.

Icyo bakurikiranyweho ngo ni uko bigize abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bakizeza uwitwa Fulgence wari waratsinzwe n’uwo yaburanaga, kuzamufasha akarenganurwa ariko abahaye amafaranga ibihumbi 300 y’u Rwanda.

Aba bagabo kandi bafatanywe n’undi mukobwa wari warabahuje n’uyu Fulgence washaka kurenganurwa dore ko ubwa mbere yakoresheje abandi bagabo babiri, Fulgence akabaha 400 bakaza gutabwa muri yombi na polisi ariko uyu mukobwa ntabimenye.

Uyu mukobwa wari kumwe n’aba bandi ntiyabashije kuvugisha itangazamakuru kuko yaje kwitura hasi ubwo yaretegereje kugira icyo avuga.

Makambo Manase we yiyemerera ko yari yashutse Fulgence ko azamufasha mu kibazo cye ariko Ndayishimiye Joseph avuga ko yafashwe ubwo yari ahamagawe na Manase bari basanzwe baziranye ariko ngo yari ataramubwira icyo amushakira.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi Kajangana Jean Aime yasobanuye ko aba bateka imitwe biyitiriye urwego rw’Umuvunyi bahari ndetse n’uburyo bakora.

Yagize ati “twari tumaze igihe difite amakuru y’uko hari abantu biyitirira abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bagahamagara abantu, bagakora uko bashoboye kugira ngo bamenye ahari umuntu ufite ikibazo yagejeje ku rwego rw’umuvunyi, agahamagara nyir’ikibazo akamubwira ko amuhaye ruswa yamufasha kwihutisha ikibazo cye nk’umuntu uri kugikoraho.”

Yongeyeho ati “hari abandi bahamagara inzego z’ubuyobozi bakabwira ko bashaka kubafasha, ko hari umuntu ushaka gutanga ruswa bakavuga ko ari nk’umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ko ari kubikurikirana noneho akaza kubwira wawundi ikibazo kireba akamubwira ko amuhaye amafaranga yamufasha.”

Kajangana asaba Abanyarwanda kuba maso bakirinda abantu nkabo babizeza kubafasha ari uko batanze amafaranga kuko serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi rutagurisha serivisi.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yavuze ko polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ibyaha by’ubujura bushukana cyane cyane ubukoresha ikoranabuhanga asaba uwaba afite abanyarwanda gutangira amakuru ku gihe ngo bakumire icyaha kitaraba.

Ingingo ya 318 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo