Kwamamaza

UMUTEKANO

Bane bafungiye ubucukuzi bunyuranije n’amategeko

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Bane bafungiye ubucukuzi bunyuranije n’amategeko

Aba ni abagabo bane bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kavumu bazira ubucukuzi butemewe

Abagabo bane bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kavumu, mu karere ka Ngororero, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gucukura Colta mu buryo bunyuranije n’amategeko mu ishyamba rya Leta riherereye mu kagari ka Tetero, ho mu murenge wa Kavumu.

Abafungiwe iki cyaha ni Bazimaziki Fidel ufite imyaka 36 y’amavuko,Tiyishimire Noel ufite imyaka 28 y’amavuko, Ntibagawe ufite imyaka 55 y’amavuko, na Tuyambaze Vincent ufite imyaka 19 y’amavuko.

Aba bagabo bafashwe ku itariki 16 Nyakanga ahagana saa kumi za nimugoroba, bakaba ndetse barasanganywe ibiro bitanu bya Colta bari bamaze gucukura.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa yongeye gusaba abagatuye kwirinda ibikorwa nk’ibi binyuranije n’amategeko kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Yagize ati,"Umuntu ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubisabira uburenganzira, kandi agatangira kubikora ari uko amaze kuruhabwa. Agomba kandi kuyacukura mu buryo butabangamiye ibidukikije, kandi budashyira mu kaga ubuzima bw’ababikora."

SSP Gasangwa yasobanuye ko gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko byangiza ibidukikije, kandi ko iyangirika ryabyo rigira ingaruka mbi ku rusobe rw’ibinyabuzima.

Yakomeje avuga ko kuyacukura mu buryo butubahirije amategeko biri mu bitera inkangu, gutemba k’ubutaka, imyuzure, n’ibindi biza bihitana abantu, bikabakomeretsa, cyangwa bikangiza ibintu bitandukanye.

Yagiriye inama abafite amasosiyete acukura amabuye y’agaciro guhora basuzuma ko ibikoresho bakoresha ari bizima, ibishaje bakabisimbuza ibishya, kandi bagafata n’izindi ngamba zo gukumira impanuka aho bakorera iyo mirimo."

SSP Gasangwa yasoje ubutumwa bwe asaba abatuye muri aka karere kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko harimo n’ibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butubahirije amategeko, kandi bagatanga amakuru y’ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuyey’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza