Kwamamaza

UMUTEKANO

Bafatanywe amafaranga asaga ibihumbi 600 by’amiganano

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Bafatanywe amafaranga asaga ibihumbi  600 by’amiganano

Abagabo babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 635.

Umwe yafashwe ku wa 4 Ukwakira afite ibihumbi 630. Yafatiwe mu Kagari ka Gaseke, ho mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yasabye kumuha ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mazima, akamuha ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Undi we yafatiwe mu kagari ka Ndatemwa, ho mu murenge wa Rutunga , mu karere ka Gasabo afite inoti imwe y’ibihumbi bitanu by’amafaramga y’u Rwanda by’amiganano. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi yishyuye iyo noti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yavuze ko uwa mbere yafatiwe mu cyuho muri iryo hererekanya ry’amafaranga mazima n’amiganano.

Yagize ati:"Polisi imaze kumufata yamusanganye ibihumbi 630 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agizwe n’inoti 118 z’ibihumbi bitanu na 20 z’ibihumbi bibiri.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:" Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe, kandi agira ingaruka mbi ku bukungu. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo; atanga amakuru y’ababikora."

Yagiriye abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bagahita babimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Uwaafashwe bwa mbere afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho uwa kabiri afungiwe ku ya Rutunga.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafarangacyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafarangay’amahimbano.

Iya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

IBITEKEREZO

  • JBaptiste Yanditse:

    Ibyo bisambo nibikurikiranwe kandi bihanwe byihanukiriwe!

  • Niyomugabo jans Yanditse:

    Abobagabo bafungwe byumwihariko

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza