Kwamamaza

UMUTEKANO

Babiri bafunzwe bakekwaho kwaka ruswa no kwiyitirira inshingano

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Babiri bafunzwe bakekwaho kwaka ruswa no kwiyitirira inshingano

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ifunze abagabo babiri bashinzwe kugenzura imyitwarire y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakaba bafunzwe bazira kwaka ruswa bamwe mu bakora uyu mwuga ndetse no kwiyitirira inshingano zitari izabo.

Nkurunziza Daniel na Hitimana Emmanuel ni bo bakurikiranyweho kwaka ruswa uwitwa Nkeshimana Justin y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bamusubize moto ye bamwakiye mu murenge wa Gatenga, ho mu karere ka Kicukiro ku itariki 30 Nyakanga kubera kuyitwara nta ruhushya rubimwemerera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko aba bombi bafatiwe mu murenge wa Kigarama, muri aka karere aho bari bajyanye iyo moto.

SP Hitayezu yakomeje agira ati:" Aba bakurikiranyweho iki cyaha bafatiwe mu cyuho ku itariki 1 Kanama bamaze guhabwa iyo ruswa na Nkeshimana; wahise aha ayo makuru Polisi y’u Rwanda."

Yagize kandi ati: "Bakoranye inyandiko na Nkeshimana igaragaza ko bamuhaye imbabazi kandi ko bamusubije moto ye nta ndonke iyo ari yo yose bamwatse. Abapolisi bakurikiraniraga hafi ibyo bakoraga ku buryo abo bombi bakimara kwakira iyo ruswa bahise babafata."

Uretse icyaha cyo kwaka ruswa kandi, aba bagabo bombi banakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira inshingano zitari izabo kuko kwaka ibyangombwa no guhana abakora umwuga wo gutwara abagenzi batabifite bitari mu nshingano zabo.

SP Hitayezu yagize ati:" Nkurunziza na Hitimana bakoze ibitari mu nshingano zabo ndetse barengaho baka ruswa . Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ni ryo rifite ububasha bwo gusaba ibyangombwa umuntu utwaye ikinyabiziga kandi ni ryo rihana utabifite."

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yimirije imbere, bityo asaba buri wese gusaba no gutanga serivisi mu buryo bwubahirije amategeko kandi bakagira uruhare mu kuyirwanya batanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayitanga n’abayakira.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza