Kwamamaza

UMUTEKANO

BUGESERA:Yafatanywe imodoka y’inzoga za magendu

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
BUGESERA:Yafatanywe imodoka y’inzoga za magendu

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe gukumira no kurwanya inyerezwa ry’imisoro mu gihugu riratangaza ko mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Bugesera ryafashe umugabo wari utwaye magendo y’inzoga za Amstel amacupa agera kuri 296.

Hari kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2016 ubwo imidoka irimo ibi biyobyabwenge yafatirwaga mu karere ka Bugesera.

Nk’uko SP Albert Mpumuro umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera abitangaza, avuga ko izi nzoga zafashwe bikekwa ko zari zivanywe mu Burundi.

Albert yagize ati " nibyo koko, uwo mugabo wari utwaye magendo twamufashe, ni amakuru twayahawe n’abaturage hanyuma dufatanyije na RPD(ishami rya polisi rishinzwe gukumira no kurwanya inyerezwa ry’imisoro) twafashe imodoka yari itwaye izo nzoga."

uyu muvugizi yakomeje avuga ko magendo idindiza iterambere ry’igihugu kandi rimwe na rimwe ikaba yashyira mu byago uwuyikora, asaba buri wese kuyirinda kandi akanagira uruhaare mu kuyirwanya atangira amakuru ku gihe igihe hari uwo abonye uyikora.

Imodoka ndetse n’inzoga byafashwe byahise bijyanwa i Nemba ku kicaro gikuru cya RPD.

Nk’uko biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ingingo yacyo ya 369 ivuga ko iyo umusoreshwa anyereje umusoro yabigambiriye, nko gukoresha ibaruramari rikosheje, impapuro mpimbano cyangwa ikindi gikorwa gihanwa n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu ihwanye n’umusoro yanyereje.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza