Amerika: Imyigaragambyo irakomeje

1

Imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi bukorerwa abirabura irakomeje muri leta zunze ubumwe za Amerika , n’ubwo Perezida Obama yahamagariye abanyagihugu gushyira hamwe , nyuma y’aho abapolisi batanu barasiwe mu mujyi wa Dallas.

Ahenshi imyigaragambyo yabaye mu mahoro, aho abantu bagenda bavuga ngo "ubuzima bw’abirabure nabwo n’ubuzima" .

Muri Baton Rouge, abantu babarirwa mu majana bari bakoraniye hanze y’ibiro by’igipolisi bavugira rimwe bati "nta butabera nta mahoro " nk’uko BBC ibitangaza


Uyu ni umwe mu baharanira uburenganzira bw’abirabure wamaze gutabwa muri yombi

Habaye kandi gushyamirana hagati y’abayoboke b’umutwe ’New Black Panther’, bahanganye n’abapolisi bari bitwaje ibikoresho byo guhosha iyi myigaragambyo .

Barasaba ko habaho ubutabera ku bica abirabura

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika Brack Obama yahakanye ko mu gihugu ayoboye haba hagarutse amacakubiri nk’ayo mu myaka yashize mu 1960 nubwo hari umwuka mubi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo