Kwamamaza

UMUTEKANO

Amafaranga yibwe muri SACCO ya Burega yamenyekanye, hari abafashwe

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Amafaranga yibwe muri SACCO ya Burega yamenyekanye, hari abafashwe

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane abajura bateye SACCO y’Umurenge wa Burega bica umwe mu bari bayirinze barayipfumura batwara umutamenwa wari urimo amafaranga akabakaba Miliyoni eshanu, kuri ubu hakaba hari babiri bamaze gufatwa bakekwaho kuba inyuma y’ubu bujura.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama, nibwo aba bagizi ba nabi bateye SACCO y’umurenge wa Burega yubatse mu Kagali ka Butangampundu, Umurenge wa Burega mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru bica umwe mu bari bayirinze undi baramukomeretsa bikomeye.

Aba bajura Nyuma yo kwica no gukomeretsa abari barinze iyi SACCO bapfumuye inzu ikoreramo iyi SACCO baturutse inyuma batwara umutamenwa wari urimo amafaranga 4,926,530 y’u Rwanda.

Uwishwe ni uwitwa Kazungu Steven naho Tuyisenge innocent bakaba bamukomerekeje bikomeye aho ngo bamuteraguye ibyuma mu mutwe barangiza bakamushyira ibitambaro mu kanwa ngo adahuruza kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bikuru bya kaminuza, CHUK

Mukarutabana Claudine ushinzwe irangamimerere muri uyu murenge wa Burega akaba ari na we muyobozi w’umurenge w’umusigire, asobanura uburyo abo bajura bishe Kazungu yagize ati: “uwitwa Kazungu Steven we bamwishe, bamunigishije ibitambaro bazirika amaboko inyuma barangije bamutera n’icyuma baramwica”

Hari abamaze gufatwa:

Nyuma y’iperereza ryakozwe na Polisi n’ingabo z’igihugu, mu murenge wa Ntarabana uhana imbibi n’uyu wa Burega hasanzwe imodoka yahapfiriye bikekwa ko ari iy’abo bajura ikaba ifite ibirango (pulake) bya Uganda.

Nyuma yuko iyo modoka abo bajura bakoreshaga yari imaze kubapfiraho, umwe muri bo yateze umumotari ngo amugeze aho ategera imodoka ariko nyuma uwo mumotari abwiwe ko uwo muntu ashobora kuba ari mu bateye iyo SACCO ahita amujyana kuri Polisi aho kumujyana aho ategera imodoka.

Uretse uyu kandi, hari n’undi wafatiwe ahitwa Cyamutara mu murenge wa Gaseke mu Karere ka Gicumbi, ubu bombi bakaba bari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Kuri ubu Polisi n’ingabo z’igihugu bakomeje iperereza kugirango hamenyekane abantu bose bakoze ubwo bujura buvanze n’bwicanyi.

IBITEKEREZO

  • Nyirigira jean de Dieu Yanditse:

    Ariko rwose birakwiriye yuko abarinda amabanki Bose babaha intwaro gusa twihanganishije umuryango was kazungu

  • MUPENZI PENZI PENDO Yanditse:

    ariko abajura nkabo bagiye bicwa nubundi bene abo ntakamaro baba bafitiye igihugu uretse kugihombya. ikindi kandi iyo ibaye sacco ya kangahe yibwe kuki ntazindi banki zibwa uretse za sacco nubwo haba habitsemo dukeya ariko banyiratwo baba batuvunikiye umutungo wigihugu ugomba kurindwa nabafite imbunda.

  • nani47 Yanditse:

    Umutekano uratureba twese buriwese atange umusanzuwe ibyobisambo bijyebifatwa bitaragera kumugambi mubisha

  • Janoiry Yanditse:

    Yoooo!mbega ubugizi bwanabiwe?gusa dufite inzego zumutekano zizi icyo gukora bakomerezaho ibyo byicanyi babifate bihanwe bikomeye.uwishwe Imana imwakire mubayo.uwakomeretse arware ubukira.Manawe birababaje kwiba ukanica?

  • Janoiry Yanditse:

    Yoooo!mbega ubugizi bwanabiwe?gusa dufite inzego zumutekano zizi icyo gukora bakomerezaho ibyo byicanyi babifate bihanwe bikomeye.uwishwe Imana imwakire mubayo.uwakomeretse arware ubukira.Manawe birababaje kwiba ukanica?

  • FREDY Yanditse:

    ndashimira uwo mu motari kuba yarashikirije police uwo ukekwaho ubwo bwicanyi nabandi bamotari babe nkawe ntibagahishire abo bagizi banabi.

  • murangwa Ezechiel Yanditse:

    birababajepe kubona umuntu avutsa undi ubuzima kandi bararemwe kimwe nimubahane byinanga rugero nundi wabitekerezaga atazabikora uwapfuye Imana imwakire mubayo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza