Kwamamaza

UMUTEKANO

Kigali:Ububiko bw’inyubako ADARWA bwafashwe n’inkongi y’umuriro

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kigali:Ububiko bw’inyubako ADARWA bwafashwe n’inkongi y’umuriro

Umuriro wibasiye inyubako ya ADARWA hafi y’agakiriro ka Gisozi igice kinini kirashya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Kuri ubu Polisi y’igihugu yamaze kuhagera ikaba ikomeje kuzimya inarinda ibice bitarageraho umuriro.

Abari bahari babonye iyi nkongi itangira bavuga ko byatangiye mu saa kumi n’ebyiri n’igice.

Ipoto y’umuriro ngo niyo yateye iyi nkongi.

Edimond Mulisa umwe mu bakoreraga muri iyi nyubako aganira na Makuruki yagize ati:" ibi bintu byatangiye mu ma saa moya nibwo twabimenye turaza dusanga insinga zirimo ziraturagurika, urebye niyo ntandaro ni izi nsiga z’amashanyarazi, ni installation igomba kuba itameze neza."

Habumugisha Cyprien we byatangiye ahibereye abwira Makuruki uko byagenze yagize ati:" Twari twicaye hariya tugiye kubona tubona ipoto umuriro uragurumanye, twitabaza poilisi turahamagara natwe dutangira gukora uko dushoboye ariko umuriro uturusha ingufu, polisi nayo yaje umuriro wamaze kuba mwinshi."

Mukeshimana, umwe mu buriye ibintu byinshi mu nkongi avuga ko yahishije ibicuruzwa bya miliyoni zigera kuri 200 z’amafaranga y’u Rwanda . Kimwe n’abandi nawe avuga ko ipoto iri kuri iyi nyubako ariyo yabateye ibi byago bagasaba ko yakurwaho cyangwa bakayensitara neza.

Gusa abafite ibyabo byahiye bose babashije kuvugisha Makuruki bavuze ko basanzwe bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo.




Iyi poto niyo bavuga ko yateye iyi nkongi









IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza