Nkurunziza Gustave na bagenzi be barekuwe by’agateganyo ntibagizwe abere – Ubushinjacyaha

1

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko Nkurunziza Gustave na bagenzi be barekuwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge mu buryo bw’agateganyo ariko iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo bakurikiranywe rigikomeza batagizwe abere.

Umuvugiizi w’ubushinjacyaha bukuru Nkusi Faustin avuga ko kubarekura mu buryo bw’agateganyo bidasobanura ko bagizwe abere kuko bataraburana mu mizi.

Ati “Nibyo barekuwe mu buryo bw’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, iyo umuntu arekuwe by’agateganyo ntabwo bivuze ko aba agizwe umwere kuko ntabwo aba yaburana mu mizi y’urubanza. Kuba ufunguwe by’agateganyo dosiye (Dossier) iba igikurikiranywa ariko uri hanze”

Nkurunziza Gustave yatawe muri yombi taliki ya 17 Gashyantare 2017, nyuma y’iminsi 13 yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Undi wari ufunzwe ni umunyabanga w’iri shyirahamwe Hatumimana Christian watawe muri yombi taliki ya 8 Gashyantare 2017 ari nayo taliki umubitsi w’iri shyirahamwe Uwera Jeannette yafatiweho bose baregwa ibyaha byo kunyereza umutungo.

Usibye aba bayobozi muri FRVB, hari hanafunzwe Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Komite Olempike y’u Rwanda Mukundiyukuri Jean de Dieu watawe muri yombi taliki ya 9 Gashyantare 2017.

Aba bose barekuwe by’agateganyo taliki ya 2 Werurwe 2017, ariko Nkusi akaba avuga ko kubera ibikorwa by’iperereza bigikomeje atatangaza impamvu barekuwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Ngo ntiyatangaza impamvu barekuwe??? Ibi ni akumiro!!! Urukiko rwaciye urubanza ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwagaragaje byatuma baburana bafunze. Si parquet yabarekuye ni Urukiko.

Tanga Igitekerezo