Abasirikare ba RDF baherutse guhitanwa n’impanuka bashyinguwe mu cyubahiro

13

Ku wa 14 Ukwakira2016, ni bwo Pte Nsabimana Jean de Dieu w’imyaka 25, Pte Ntakirutimana Egide w’imyaka 23 na Pte Nikwigize Blaise w’imyaka 22 bashyinguwe mu cyubahiro nyuma yo guhitanwa n’impanuka y’imodoka

Iyi mpanuka ikomeye yahitanye aba basirikare yabereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa niboye Ku gicamunsi cyo ku wa 11 Ukwakira 2016 ihitana abasirikare batatu ikomeretsa abandi 21.

Imiryango yabo hamwe n’abagize Ingabo z’u Rwanda barimo ba Jenerali, Ofisiye bakuru, Ofisiye bato hamwe n’abasirikare bandi basezeye mu cyubahiro kuri ba Nyakwigendera.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri ba nyakwigendera wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba.

Gen Musemakweli yavuze ko RDF ibabajwe bikomeye no kubura abasirikare bari bakiri bato kandi bagaragazaga ikinyabupfura. Yihanganishije Imiryango kandi ababwira ko RDF yifatanije na bo mu kababaro.


Maj Gen Jacques Musemakweli yihanganishije abagize imiryango ya ba nyakwigendera

Abagize Imiryango bafashe ijambo bagarutse ku kababaro batewe no kubura abana babo mu rupfu rutunguranye. Bashimye ubutwari bwa Banyakwigendera, ikinyabupfura no gukunda igihugu byatumye binjira mu ngabo z’igihugu bakiri bato.


Ba nyakwigera bitabye Imana kuwa 11 Ukwakira bazize iyi impanu bigaragara ko yari ikomeye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. 1 | 2

Tanga Igitekerezo