Abasirikare b’Uburundi bakomerekeye muri Somaliya bijunditse leta yabo.

Abasirikare b’Uburundi bakomerekeye mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye ONU barinubira leta yabo bayishinja kutabitaho ngo ibavuze mu gihe bageze mu gihugu bavuye muri ubwo butumwa bwo kugarura amahoro muri Somaliya.

Abo basirikare kugirango bavurwe babanza gusuzumwa n’abaganga kugirango bamenye buri wese uko ubuzima bwe buhagaze ndetse bakanahabwa amanota. Uwo basanze arembye bamuha amanota menshi naho uwo basanze yarorohewe agahabwa amanota make.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aya manota ariyo agenderwaho kugirango umusirikare ahabwe ubuvuzi uwahawe menshi aravuzwa naho uwahawe make we ntavuzwe kuko ngo aba yarorohewe.

Bamwe muri aba basirikare ariko batangarije iki gitangazamakuru ko bahabwa amanota make kandi barembye hagamijwe kubakura ku rutonde rw’abagomba kuvuzwa ari naho bahera bijundika leta yabo ko itabitaho ngo ibavuze ibikomere baba barakuye muri Somaliya

N’ubwo aba basirikare bavuga gutya ariko umuvugizi w’igisirikare cy’uburundi Col Gaspard Baratuza yabwiye BBC ko iki gikorwa kigenda neza kandi abagikora bagikora nk’uko bikwiye.

Uburundi ni kimwe mu bihugu byohereza ingabo muri Somaliya gucunga umutekano no kugarura amahoro muri iki gihugu ni ingabo zibumbiye mu mutwe wa AMISOM. Izi ngabo ariko zikunda guhura n’ibihe bitoroshye byo guhangana na Alshababu umutwe w’intagondwa za kisilamu urwanya leta ya Somaliya ari naho haviramo abasirikare gukomereka abandi bakanapfa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo