Abasirikare 101 birukanywe burundu mu kazi

7

Inama y’Abiminisitiri idasanzwe yateranye ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2016 yemeje iyirukanwa kw’abasirikare b’u Rwanda 101.

Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka yirukana abasirikare 101 kubera amakosa ya discipline (imyitwarire) bakoze.

Mu itangazo ry’iInama y’abaminisitiri ntabwo hagaragagajwe ibyiciro by’amapeti aba basirikare birukanywe bari bafite.

Kuwa 11 Ukuboza 2015 nabwo abasirikare bakuru n’abato 33 birukanywe mu ngabo z’u Rwanda kubera imyitwarire mibi n’ibindi bitajyanye n’amahame ngengamyitwarire y’igisirikare cy’u Rwanda.

Icyo gihe uwari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brigadier General Joseph Nzabamwita yavuze ko “Igisirikare cy’u Rwanda kidashobora kwihanganira na rimwe abasirikare batagira imyifatire myiza.

Mu busanzwe Itegeko Nº 38/2015 OF 30/07/2015 rigena igabanya ry’umubare w’abagize ingabo z’u Rwanda, kubakura ku murimo, kubasubiza mu buzima busanzwe cyangwa kubirukana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. Iyo bavuze igitekerezo Ni icyubaka kinafasha ugisomye si ubuginga iwanyu baba babasabye kugaragaza so mbere yo kuvuga jyukaraga ururimi 7mukanwa bizagufasha kuvuga ibyubaka@sadi.ntambwe

  2. Nibyo ntabyo wakwemerako umuntu utagararagaza displine aguma kurinda ubusugire bwigihugu, nibaze ark naho bagiye bitware neza.

  3. nibyo kuko igisirikare cyacu cyimaze kuba icyumwuga kdi kigomba kugendera kumurongo nkuko mubyerekana hose aho mwagiye yaba Congo Soudan , centre Africa nahandi muzajya muzitwara gitwari abavuga amangambure mubime amatwi

  4. Ubwose wowe uvuze iki?gutukana ubona byakugeza kuki?Mujye mugira Ikinyabupfura cg niba hari ibyo mufite mu mitima yanyu mubigumane wenda biguhitane

  5. Ubwose wowe uvuze iki?gutukana ubona byakugeza kuki?Mujye mugira Ikinyabupfura cg niba hari ibyo mufite mu mitima yanyu mubigumane wenda biguhitane

  6. Aba prezida bâ afrika nibicucu ntibazi KO amashurwe yuma akabisa ayandi kandi ntibibaza oho bari harabandi

Tanga Igitekerezo