Kwamamaza

UMUTEKANO

Abasilamu biga muri Kaminuza bahawe umukoro mu kurwanya ubuhezanguni

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abasilamu biga muri Kaminuza bahawe umukoro mu kurwanya ubuhezanguni

Abanyeshuri 115 b’Abanyarwanda b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu mahanga ejo bagiranye inama y’umunsi umwe n’abofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru cyayo ku Kacyiru, iyo nama ikaba yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya no gukumira ubwihebe n’ubutagondwa.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye urwo rubyiruko kuzirikana buri gihe intumbero y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ndetse abasaba ubufatanye mu kurwanya ubwihebe n’ubutagondwa.

IGP Gasana yagize ati:"Ubufatanye ni bumwe mu buryo bwo kurwanya no gukumira ubwihebe n’ubutagondwa mu gihugu cyacu. Nihagira umenya amakuru y’ikintu gishobora kubiganishaho azihutire kuyamenyesha inzego zibishinzwe…kandi ni yo ntego y’ubu bufatanye."

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi witwa Ishimwe Salim yavuze ko biyemeje kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro na za kirazira z’umuco Nyarwanda, kandi ko bazifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha gahunda z’igihugu z’iterambere.Ati:"Twiyemeje kandi kuba ku isonga mu kurwanya iterabwoba no gusobanura neza Quran."

Mufti Habimana yasabye urwo rubyiruko kuba nyambere mu kwimakaza indangagaciro za kirazira z’umuco Nyarwanda avuga kandi ko ubu nta ngengabitekerezo y’ubutagondwa igaragara mu bayoboke ba Isilamu mu Rwanda nyuma y’aho mu mwaka ushize hari bake yagaragayeho ndetse bamwe bagatabwa muri yombi.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba , Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose yavuze ko iyo nama yari igamije kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibyaha no gukangurira abanyeshuri b’Idini ya Isilamu biga muri Kaminuza zo mu mahanga kutishora mu bikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe.

Yavuze ko inama nk’izi ari ingirakamaro kuko zifatirwamo ingamba zo gukumira ibikorwa by’iterabwoba n’ubwihebe mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza