Kwamamaza

UMUTEKANO

Abasaga 50 baguye mu gitero umwiyahuzi yagabye i Las Vegas

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Abasaga 50 baguye mu gitero umwiyahuzi yagabye i Las Vegas

Abantu 50 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cy’umwiyahuzi wiraye mu baturage akabarasira mu gitaramo cy’iserukiramuco cyaberaga muri hoteli iherereye i Las Vegas.

Umwiyahuzi w’imyaka 64 witwa Stephen Paddock, ni we warashe urufaya rw’amasasu mu bantu bari bari muri iryo serukiramuco ryatangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Polisi muri aka gace yatangaje ko uyu muturage wagabye iki gitero asanzwe atuye aho hafi. Polisi kandi yatangaje ko uyu mwiyahuzi na we yahise araswa agapfa.

BBC yatangaje ko mu bapfuye harimo n’abapolisi babiri bari bari mu kazi. Abaganga batangaje ko hakomeretse abasaga 200 ariko 14 bo ngo bari mu kaga ko kubura ubuzima.

Abantu benshi batuye muri aka gace bahunze nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu yaraswaga n’imbura yarasaga idahagarara kandi yikoresha.

Polisi ikorera muri aka gace yatangije ibikorwa byo guhiga abantu baba bihishe inyuma y’umugambi w’iki gitero aho imodoka ebyiri zirimo n’imwe yavuyemo uyu mwiyahuzi zirimo gushakishwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza