Abasaga 100 baguye mu mpanuka mu mezi abiri ashize

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda riratangaza ko abagera kuri 53 aribo baguye mu mpanuka mu kwakira mu gihe mu kwezi kwa Nzeri abagera kuri 63 aribo baburiyemo ubuzima.

Ibi Polisi y’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru inatangaza ko yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ryo gushyira utugabanyamuvuduko mu modoka benshi bazi nka ‘Speed Governor”

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda , Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko muri uku kwezi kwa cumi impanuka zimaze kugwamo abantu bagera kuri 53.

Gusa ngo iyi mibare ikaba yararushijeho kuba myinshi bitewe n’impanuka yabereye ahitwa i Karengera mu karere ka Kamonyi muri uku kwezi yahitanye abagera kuri 11, naho abandi 18 barakomereka ubwo imodoka ya rukururana yagonganaga na Toyota Coaster.

Ibi kandi bikaba byarabaye nyuma yuko mu kwezi kwa Nzeri abagera kuri 63 basize ubuzima mu mpanuka zitandukanye ndetse abagera kuri 50 bagakomereka bikomeye.

Kubera izo mpanuka z’urudaca, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryatangaje ko ryatangiye gufatira ibihano abatwara ibinyabiziga batarashyira utugabanyamuvuduko mu modoka zabo.

Ibi bikaba biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’Iteka rya Perezida N° 25/01 ryo ku wa 25/02/2015 rigena ishyirwaho n’ikoreshwa ry’akagabanyamuvuduko (Speed Governor) mu modoka zitwara abagenzi n’izikora ibikorwa by’ubucuruzi mu rwego rwo gukumira impanuka z’imodoka zitwara abantu batari bake.

Nubwo benshi bakomeje kwinubira ko utu twuma dushobora kuba duhenze, Polisi y’u Rwanda ivuga ko nta gihenda ku buzima bw’abantu, ndetse ikavuga ko dushyirwa akenshi mu modoka zishobora guteza ikibazo zikambura ubuzima abenshi nk’izitwara abagenzi, Amakamyo n’izindi.

CP Rumanzi ati “ Sinzi ko hari igihenda kurusha ubuzima bw’abantu, icya kabiri ntabwo bagura Speed Governor. Iki ni icyuma kigurwa kikamara igihe, kwishyura amafaranga aramira ubuzima bw’abantu, umuntu wumvako ari menshi ntabwo aribyo…twaba tubicuritse tuvuze ngo turindire abantu bacu bapfe bagwe mu mpanuka cyangwa bakomereke”.


ACP Theos Badege umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda na CP Rumanzi George mu kiganiro n’abanyamakuru.

Utwo twuma twerekana ko imodoka itagomba kurenza kilometero 60 mu isaha ndetse igipimo kikaba gishobora no kumanuka kugera kuri kilometeo 25 mu isaha ; kuburyo igipimo ntarengwa iyo kitubahirijwe ako kagabanyamuvuduko kabyerekana.

Harimo kandi ububiko muri mudasobwa bwereka umugenzuzi cyangwa ushinzwe umutekano wo mu muhanda uko umuvuduko w’ikinyabiziga wari umeze ndetse n’amakosa y’ikinyabiziga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo