Abapolisi baherutse guhabwa ipeti bahanuwe mbere yo kujya mu mirimo

IGP Emmanuel Gasana yasabye aba bapolisi kurangwa n’imyitwarire myiza

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yasabye icyiciro cya 8 cy’aba ofisiye 405 ba Polisi y’u Rwanda baherutse guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) (inyenyeri imwe) kuba umusemburo mu mirimo bagiye gushingwa, bagakora kinyamwuga, anababwira ko kugira ngo buzuze inshingano zabo bibasaba ubwitange kandi bagomba kubigeraho kuko biri mu byo bigishijwe.

Izi mpanuro bazihawe ubwo uyu muyobozi wabo yabakiriraga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

IGP Gasana abaha impanuro yagize ati :”Murasabwa buri gihe kurangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda. Abanyarwanda babategerejeho umusaruro uhagije, kandi kuwugeraho birabasaba kumva no gushyira mu bikorwa neza ibyo mwigishijwe kandi byose mukabikora kinyamwuga.”

Izi mpanuro za nyuma zahawe aba bapolisi mbere y’uko batangira imirimo yabo, zari zanitabiriwe n’abayobozi b’amashami atadukanye ya Polisi y’u Rwanda.

IGP Gasana yababwiye kandi ati:”Ubumenyi mwahawe buzabarange kandi muharanire kugera ku cyerekezo cya Polisi by’umwihariko n’igihugu muri rusange. Aho muzakorera hose muzarangwe n’ikinyabupfura kuko nicyo kigomba kuranga abapolisi b’u Rwanda buri gihe.”

Yanabibukije kuzirinda ikintu cyose cyakwangiza isura yabo n’iya Polisi y’u Rwanda nk’urwego bakorera by’umwihariko.

Yababwiye kandi ko mu kazi bagiyemo bagomba guharanira guhesha ishema no kuzuza neza inshingano bahawe na Polisi y’u Rwanda.


Abapolisi bahawe impanuro mbere yo kwinjira mu kazi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo