Kwamamaza

UMUTEKANO

Abapolisi b’u Rwanda bambikiwe imidari y’ishimwe muri Sudani y’Epfo [AMAFOTO]

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abapolisi b’u Rwanda bambikiwe imidari y’ishimwe muri Sudani y’Epfo [AMAFOTO]

Abapolisi b’u Rwanda 240 harimo abagore 47 bakorera mu mutwe wa FPU mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNIMISS) , ku italiki ya 15 Kanama bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze muri iki gihugu.

Aba bapolisi by’umwihariko, bashimiwe akazi bakoze mu duce twa Upper Nile na Malakal mu majyaruguru y’iki gihugu.

Mu ijambo rye, CP Munyambo Komiseri wa Polisi muri UNMISS wanahagarariye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo muri uyu muhango wo gutanga imidari, yabasomeye ubutumwa bushima abapolisi b’u Rwanda bakorera muri UNMISS ku bunyamwuga na disiplini bagaragaje mu gihe cy’umwaka bakoze muri iki gihugu.

Yagize ati: “Nabasuye aho muba n’aho mukorera , mwagaragaje umurava udasanzwe , mwihesheje agaciro kandi mukora akazi gakomeye kandi ni ishema rya Loni.”

Muri ubwo butumwa kandi, CP Munyambo yagize ati:”Tumaze hafi umwaka dukorana ariko uko nababonye, nta gushidikanya ko mwagaragaje ubunyamwuga mu gutanga umusanzu ku mahoro y’iki gihugu no kugirango harangire intambara yahitanye ubuzima bw’Abanyasudani y’Epfo ,abandi bava mu byabo . Tubashimiye byimazeyo umusanzu mwatanze.”

Uhagarariye umuyobozi w’ibiro bya Upper Nile muri Malakal, Hastings Amurani we yavuze ko nta gushidikanya ko FPU Rwanda muri Malakal yagize akamaro mu kongera ubushobozi mu kurinda amahoro.

Amurani yagize ati:” Nta gitunguranye kirimo ko abapolisi b’u Rwanda babaye ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo n’ibendera rya Loni,..disiplini yabo ku baturage yagaragaye bakigera hano. Umurava no kwihangana byabo byagaragaye mu nzego zose dore ko byanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga; turabashima ko batigeze biganda. Ibi byatumye natwe tugira umuco w’ubufatanye watumye twubahana kandi habaho kumvikana muri twe no mu baturage aho barindirwaga.”


Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda ACP Rutikanga yashimiye abambitswe imidari kuri discipline ,ubufatanye no gukorera hamwe bagaragaje

IBITEKEREZO

  • pitie Yanditse:

    agenda Rwanda wihesheje agacyiro muruhando mpuzamahanga

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza