Abapolisi b’u Rwanda basize banditse amateka atazibagirana muri Haiti

3

Kuri iki cyumweru, abapolisi 146 bavuye mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Haiti bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, bemeza ko basize isura nzinza muri iki gihugu kuko ngo buri muturage wese aba ashaka kuba ari kumwe n’umupolisi w’u Rwanda kuko ngo bakoranye ubunyamwuga.

Aba bapolisi bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa 24 Nyakanga ku isaa saba n’igice za Kigali, baje nyuma yo gusimburwa na bagenzi babo babasanzeyo.

Aba bapolisi bavuga ko bakoranye ubunyamwuga n’indangagaciro zatumye basohoza neza inshingano zabajyanye.

CP Mugisha Joseph wari uyoboye aba bapolisi akigera ku kibuga cy’Indege yagize ati: ”twishimiye ko tugarutse amahoro kandi ko ubutumwa twatumwe twabukoze neza. Nk’uko mubizi polisi y’igihugu dufite ubunararibonye n’indagagaciro byadufashije gusohoza neza inshingano zatujyanye zo kugarura amahoro muri Haiti no gufasha inzego z’umutekano kwiyubaka.”

CP Mugisha avuga ko imikorere yabo itumye basiga isura nziza muri Haiti kuko ngo n’abaturage babakundaga cyane.

Ati:” ni ishusho nziza kuko aho unyuze hose baba bakwita cousin, baba bishimiye abapolisi b’u Rwanda kuko baba bashaka kuba bari kumwe natwe. Iyo ugiye mu butumwa nka buriya ntushobora kuvayo udafite ikintu uzanye harimo kumenya gukorana n’izindi nzego”


CP Mugisha Joseph ahamya ko ibyo basize bakoze muri Haiti ari amateka atazibagirana

Twagirumukiza Innocent umwe mu bapolisi bato wavuye muri Haiti na we yavuze ko bigishije byinshi abapolisi bo muri Haiti. Ati: ”inshingano badutumye zagenze neza twakoze ibikorwa byiza turinda ibikorwa n’abakozi ba UN , twigisha abapolisi ba Haiti uburyo bwo guhosha imyigaragabyo uburyo bwa kominiti polisingi n’uko bakorana n’abaturage”

Aba bapolisi bageze mu Rwanda ni 146 mu gihe abandi 14 basigaye bameneyereza bagenzi babo na bo bakazaza mu byumweru 2 biri imbere.


Aba ni abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bwo kurinda amahoro muri Haiti ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’ i Kanombe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo