Kwamamaza

UMUTEKANO

Abapolisi b’u Rwanda baba muri Haiti bashimiwe ibikorwa byatumye baba umwe n’abenegihugu

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Abapolisi b’u Rwanda baba muri Haiti bashimiwe ibikorwa byatumye baba umwe n’abenegihugu

Abapolisi b’u Rwanda 160 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti (MINUSTAH) bari mu mutwe witwa RWAFPU 6, bambitswe imidali ku italiki ya 16 Kamena 2016 ku bw’akazi gakomeye bakoze muri iki gihugu.

Aba bapolisi bashimiwe ubufatanye budasanzwe bwabaranze hagati yabo n’abandi bo mu bindi bihugu bari bahujwe n’akazi ndetse n’abaturage mu kurinda umutekano n’amahoro.

Ayobora umuhango wo gutanga imidali, Alexandre Carl, Umuyobozi wungirije uhagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni muri Haiti yashimye Leta y’u Rwanda ku nkunga yayo mu guha amahoro Haiti n’ahandi ku isi.

Yavuze ko ashimishijwe n’akazi kakozwe, ashima cyane ikinyabupfura n’ubunyamwuga bwaranze abapolisi b’u Rwanda mu mwaka w’akazi bahamaze.

Carl Alexander yashimye kandi uruhare RWAFPU muri Haiti mu gufasha Polisi ya Haiti ndetse n’ubufatanye na Polisi ya Loni(UNPOL).

Umuyobozi w’abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Commissioner of Police (CP) Joseph Mugisha, mu ijambo rye, yagize ati:”Twafashijwe ku ruhande rumwe no kubahiriza indangagaciro za Loni zirimo ubunyamwuga, ubunyangamugayo no kubaha abo mudahuje,..”

CP Mugisha yashimiye abandi bafatanyije inshingano ku bufatanye bwatanze umutekano cyane mu mwaka ushize wari ujrimo amatora rusange.

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti kandi barashimirwa ibikorwa by’umuganda bahakoreye birimo gusana imihanda, gufasha impfubyi no gutabara abazahajwe n’ibiza nk’umwuzure n’ibindi, ibi byose byatumye bagira imibanire ikomeye n’abenegihugu.

Polisi y’u Rwanda yatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu kuva mu 2010 kimaze guhura n’akaga k’umutingito kahitanye abarenga 100,000 n’abandi miliyoni eshatu bakava mu byabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza