Kwamamaza

UMUTEKANO

Abapolisi 308 barimo na Mary Gahonzire basezerewe mu mirimo

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Abapolisi 308 barimo na Mary Gahonzire basezerewe mu mirimo

Minisitiri Fazil abashimira umurava bagaragaje mu kazi kabo ka buri munsi

Abapolisi 308 bo mu ngeri zitandukanye barimo n’uwahoze ari Komiseri wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Mary Gahonzire, basezerewe mu mirimo, aho bagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Muri aba bapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru harimo ba Komiseri ba Polisi 8, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.

Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo: Ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete, na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kanama 2016 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yabagezagaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo bakanitangira igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’uruhare bagize mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Yavuze ati:”Uyu munsi turizihiza ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu mwagaragaje mu guteza imbere igihugu cyanyu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabashimira ubwitange no gukora mutizigama byanyu mu kugira u Rwanda urwo ari rwo uyu munsi, ubuzima bushya mugiye gutangira bugomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi mwagize uruhare mu kubaka.”

Yakomeje agira ati:”Uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ntirurangiriye aha, muvuye muri iki cyiciro mwakoreraga Polisi umunsi ku munsi mugiye mu nkeragutabara za Polisi; muracyari mu muryango wa Polisi kandi igihugu kiracyabakeneye mu bundi buryo.”

Minisitiri Harelimana yakomeje ababwira ko bakwiye guhora bibuka ko abapolisi basigaye mu kazi bakibafata nk’urugero rwabo ndetse nk’abantu b’inyangamugayo, bityo ubumenyi n’ubunararibonye bafite bikazakomeza guteza imbere igihugu.

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafasha b’aba basezerewe kubera ukwihangana, no kubashyigikira bagaragaje ubwo babaga bari mu kazi.

Nsabimana Stanley wavuze mu izina ry’abagiye mu kiruhuko, yashimiye FPR na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera ubuyobozi bufite icyerekezo bwatumye baba abo bari bo ubu.

Yagize ati:”Iki gihugu cyatugize abo turi bo ubu, twatojwe indangagaciro z’abanyarwanda tunazihagararaho, n’ubwo ubu tuvuye mu gipolisi, Polisi y’u Rwanda iracyari umuryango wacu tuzakomeza kubarizwamo kandi twiteguye gukoresha ubunararibonye bwacu no gukorera igihugu igihe cyose kizadukenera.”

Yavuze ko ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu myaka 16 ishize yagiye ihura n’ibibazo bitandukanye mu kubaka Polisi ikora kinyamwuga.

Aha yagize ati:”Turishimira ko twabigezeho. Uyu munsi dufite Polisi ikomeye kandi ikorera abanyarwanda ndetse no hanze y’igihugu kandi tunishimiye kuba twaragize uruhare mu kubaka igipolisi gikomeye kandi gifite icyerekezo kandi twijeje ko tuzakomeza kugikorera nyuma y’aha.”

Aba bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru banahawe ibyemezo by’ishimwe(Certificates of Merit) mu rwego rwo kubashimira ubwitange bwabo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza