Kwamamaza

UMUTEKANO

Abapolisi 240 bamaze umwaka muri Sudani y’Epfo basimbujwe

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abapolisi 240 bamaze umwaka muri Sudani y’Epfo basimbujwe

Abapolisi 120 muri 240 bamaze umwaka mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe basimbuzwa bagenzi babo.

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016 ni bwo abapolisi 120 muri 240 bamaze umwaka muri Sudani y’Epfo bageze i Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko aba 120 baje ari ikiciro kimwe abandi bapolisi 120 basigaye muri Sudani y’Epfo bakazagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha.

CP Ntamuhoranye yashimiye abapolisi bamaze umwaka muri ubu butumwa kuba bararanzwe no gukora kinyamwuga ndetse bakarangwa n’ikinyabupfura byatumye ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda rizamurwa mu ruhando mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande kandi, abandi bapolisi 240 bagiye gusimbura bagenzi babo na bo bahagurutse i Kigali ahagana saa sita bagiye gukomeza ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Mu bapolisi 240 bagiye mu butumwa uyu munsi, harimo abagore 45.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi bari mu bikorwa bitandukanye byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi aho aba bapolisi bakunze kwambikwa imidali y’ishimwe ry’imyitwarire yabo ntagereranywa mu bikorwa byabo bya buri munsi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza