Kwamamaza

UMUTEKANO

Abapolisi 160 bagenewe kurinda abayobozi berekeje muri Haiti

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Abapolisi 160 bagenewe kurinda abayobozi berekeje muri Haiti

Abapolisi berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Umutwe w’abapolisi barinda abayobozi n’ibikorwaremezo mu butumwa bw’amahoro(FPU) bagera kuri 160, barimo 21 b’igitsinagore, berekeje mu butumwa bw’amahoro bumara umwaka umwe mu gihugu cya Haiti bwitwa MINUSTAH.

Uyu mutwe wa karindwi (FPU7) ugiye uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa.

Uku gusimburana ni ukwa karindwi abapolisi b’u Rwanda bakoze mu gihugu cya Haiti kuva umutwe wabo wa mbere wakoherezwayo muri 2010 nyuma y’umutingito wagwiriye iki gihugu ugahitana ibihumbi by’abaturage n’amamiliyoni y’abaturage agasigara atagira aho akinga umusaya.

Mbere yo guhaguruka rero, uyu mutwe wahawe impanuro mu cyumweru gishize n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasabye kuzubakira ku isura nziza yasizwe na bagenzi babo bahasimbuye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati:” FPU 7 izasimbura FPU6 yagiyeyo muri Nyakanga umwaka ushize ikaba igomba gutahuka mu minsi mike, aho bashoje neza inshingano bari barahawe, dore ko baherutse no kubyambikirwa imidali y’ishimwe na Loni.”

Yongeyeho ati:” Polisi y’u Rwanda ishyize imbere gahunda y’u Rwanda yo gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu hamaze gushyirwaho undi mutwe witegura kujya muri Sudani y’Epfo muri Nzeli uyu mwaka.”

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite imitwe itanu ya FPU igizwe n’abapolisi 820 bari mu butumwa bw’amahoro butatu: itatu muri Centrafrika, umwe muri Sudani y’Epfo n’undi muri Haiti.

Loni ikaba ishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitanga abapolisi benshi mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Senegal na Bangladesh bifiteyo abarenga 1000, ariko rukaba urwa kabiri mu gutanga ab’igitsinagore.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza