Abanyarwanda birinde kuba ibikoresho by’abashaka ko Amatora agenda nabi- IGP Gasana

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yasabye abanyarwanda kwirinda kuba ibikoresho by’abifuza ko amatora agenda nabi kuko nibabyijandikamo ntakabuza bazabifatirwamo bakabihanirwa.

Ibi IGP Gasana yabitangaje mu gitondo cy’uyu wa 11 Nyakanga 2017 ubwo yagarukaga ku ngamba Polisi ifite mu gucunga umutekano w’abanyarwanda mu gihe cy’amatora, mbere na nyuma yayo.

Yijeje abanyarwanda umutekano usesuye ku ma site y’itora no ku masite abakandida baziyamamarizaho yose mu gihugu avuga ko nta kibazo na kimwe cy’umutekano kizabaho.

Ati: "Twamaze gushyiraho ingamba zo gucunga umutekano kugirango amatora azagende neza kandi ndizeza abanyarwanda ko umutekano wizewe. Inzego z’umutekano ziteguye kuburizamo uwo ari we wese uzashaka kubuza umudendezo abanyarwanda mu gihe cy’amatora"

Yaboneyeho gusaba abanyarwanda kwirinda kuba ibikoresho by’abifuza ko amatora ya Perezida wa Repubulika yagenda nabi kuko uzabifatirwamo wese atazabura guhanwa.

Yagize ati: "Abanyarwanda bakwiye kwirinda ibihuha, ingengabitekerezo mbi, n’imyifatire mibi ishobora gutuma umuntu akurikiranwa. Bakwiye kwirinda kuba ibikoresho by’abifuza ko amatora atagenda neza muri rwa rwego rwo kwirinda ko hari ukurikiranwa muri ibi bihe by’amatora."

IGP Gasana yavuze ko mu rwego rwo kunoza imigendekere y’amatora, imodoka zizifashishwa mu bikorwa by’amatora nazo ngo zizabanza zisuzumwe ubuziranenge.

Yasabye abanyarwanda kandi gutanga amakuru ku bantu bashaka guhungabanya umutekano mu minsi y’amatora mu rwego rwo kwicungira umutekano no gufasha inzego z’umutekano mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo