Abanyarwanda 28 bari bagiye gucuruzwa muri Australia banyujijwe i Burundi

5

Aba ni bamwe mu bari bagiye gucuruzwa muri Australia banyujijwe i Burundi

Polisi y’u Rwanda yagaragarije itangazamakuru abanyarwanda 28 bari bagiye gucuruzwa mu gihugu cya Australia cyo ku mugabane wa Oceania umugambi urapfuba bagarukira i Burundi aho ngo bari guhagurukira.

Aba banyarwanda ngo bashutswe n’abanyarwanda bagenzi babo basenganaga mu mu itorero rya Restauration Church aho bababwiraga ko bazabatwara muri Australia kubashakirayo akazi bagaturayo abandi bakajya kwigayo.

Ngo bamaze kugera i Burundi babonye abababwiye ko bazabatwara batakibitayeho niko guhitamo kugaruka mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yavuze ko aba banyarwanda bagiye bagaruka mu bihe bitandukanye nyuma yo kugera mu Burundi ubuzima bukabakomerera nyuma yuko amafaranga bajyanye yari amaze kubashiraho.

ACP Twahirwa yagize ati: " Ababashutse bababwiraga ko bazabonera ibyangombwa mu Burundi ndetse akaba ari na ho bahagurukira, bageze mu Burundi babona ntakirimo gukorwa ahubwo babona bamaze udufaranga twabo bajyanye, ubuzima butangiye kuba bubi n’ababajyanye batakibitayeho nkuko babasezeranyije bituma bashakisha uko bagaruka mu Rwanda, baje ku minsi itandukanye kugeza ubu abamaze kugaruka ni 28 kandi bose bagiye mu buryo bumwe."

Aba banyarwanda ngo bageraga ku mupaka w’u Rwanda bakabakira bareba bagasanga bari baragiye ku buryo budasobanutse bameze nabi bamwe batakinakaraba.

ACP Twahirwa avuga ko bakurikije ibyo abo bafashwe bavuga, ngo babona nta wundi munyarwanda usigayeyo waba waragiye mu buryo bumwe n’ubw’aba.

Yavuze ko ibisobanuro by’aba bantu batanze ubwabo ari byo byaberetse ko bari bagiye gucuruzwa. Aba babashukaga ngo babacaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 500 (500,000 Rwf) na miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 (2, 400, 000 Rwf)

Kuki banyujijwe i Burundi?

Kuri iki kibazo, ACP Twahirwa, yatangarije MAKURUKI ko nta mpamvu nyakuri yihariye igaragaza icyaba cyaratumye abo bashakaga gucuruza abo banyarwanda barahisemo kubanyuza i Burundi.

Yavuze ko abakora ubucuruzi bw’abantu bakoresha inzira iyo ari yo yose iboroheye bityo ngo ntabwo kuba baranyujijwe i Burundi umuntu yabihuza no kuba Leta y’u Burundi hari uruhare yaba ibifitemo.

Yagize ati: " Impamvu yo kuba bari kunyuzwa i Burundi iragoranye kandi ni iyo kwitondera kuko abakora ubucuruzi bw’abantu bahitamo inzira iboroheye, ntabwo rero wabyitiranya nuko Leta y’u Burundi yaba yarabigizemo uruhare kuko iyo bagusobanurira bavuga ko abantu babashutse ari abantu basanzwe baziranye, ni abantu bari basanzwe basengana na bo hano, ubwo rero aho bahitamo kubanyuza hose byaterwa n’ibiboroheye "

Aba bantu barimo abana, abagabo n’abagore barimo n’abatwite, ngo bagiye bashishikarizwa kugenda ubwo babaga bari gusengera mu butayu bw’ahitwa i Masoro.

ACP Twahirwa yavuze ko nta muntu numwe urafatwa mu bantu bari bagiye gucuruza aba banyarwanda ariko yavuze ko iperereza ryatangiye gukorwa kugirango bafatwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Muje mugisha ukuri, uwababwiyeko muri Australia bagura abantu ninde? Kwanza no kwinjira muri Australia byonyine ayomahirwe boyakura he.
    Mpamaze imyaka irenga 14 nuze hano nturirahano...Babagura ngo bamare iki?

    Its a lie, mujye musebya ibindi bihungu apana Australia.

  2. Iyo twumvise mumahanga twuvaho ko guhangaka tubisiga murwanda knd ngo sha amahanga arahanda gutekere no kwitonda mbere yabyose bandimwe

  3. YJew Mfit Ikibazo Mbe Baba Banyuzehe Ko Imipaka Yose Haba Hacunzw Nigipolice?Mbe Guta Igihugu Cawe Ukaja Kwangara Nuko Kiba Gikenye Cank ?Nimureke Kwiyumvirako Uburundi Bwoba Bufite Uruhara Muvyo Kugura Cank Kugurisha Abantu Ahubwo Nubujuju Bwabo

Tanga Igitekerezo