FDLR irashijwa kugaba ibitero byahitanye abantu barindwi

Umutwe wa FDLR urashinjwa kwica abantu 7mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Congo nkuko byemejwe n’abayobozi b’agace ubu bwicanyi bwabereyemo.

Kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2016 mu masaha y’ijoro ni bwo umutwe w’abarwanyi wa FDLR wishe abantu bagera kuri 7 mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo nkuko byatangajwe na bamwe mu bayobozi bayobora agace kabereyemo ubu bwicanyi.

Amakuru dukesha AFP aravuga ko aba barwanyi batwitse amazu 60 mu gace ka Kibirizi bakanica abantu bakoresheje imihoro abandi bakabarasa, ibi bikaba byatangajwe na Deogratias Kitabingwa Guverineri wo muri ako gace.

Uyu muyobozi yatangaje ko aba barwanyi ari aba FDLR, batanu muri aba bishwe bakomokaga mu bwoko bw’Abanande na ho babiri bakaba bakomoka mu bwoko bw’abahutu b’abanyekongo.

Ubu bwicanyi bwabaye mu masaha make Perezida Joseph Kabila avuye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu ruzinduko rw’iminsi ine yahagiriraga.

Iyi ntara yagiye yigabizwa n’ibitero mu myaka 20 ishize aho ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye muri aka gace bagiye bakurwa mu byabo abandi bakicwa.

Uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ucumbitse mu burengerazuba bwa DRC nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uyu mutwe kandi wagiye ushinjwa kenshi gukora ibikorwa by’ubwicanyi byibasira abasivire mu duce ubarizwamo.

Abayobozi b’uyu mutwe bashinjwa gukora ibyaha by’intambara byibasira inyoko muntu.

Aka gace kandi kavugwamo kugira amakimbirane ashingiye ku moko aho abantu bagera kuri 12 bishwe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 biturutse ku makimbirane yavutse hagati y’ubwoko bw’abanande n’ubwoko bw’abahutu b’abanyekongo bo muri aka gace.

Abanande bashinja abanyekongo b’abahutu gufatanya na FDLR na ho abanyekongo b’abahutu bagasubiza ko bashaka ubutaka bwo kororeraho bakanabashinja gushaka kubakura mu byabo.

Kibirizi iherereye mu birometero 85 uvuye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Goma, umujyi mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru iherereyeho imipaka ya Uganda n’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo