Kwamamaza

UMUTEKANO

Abakozi babiri b’akarere ka Nyagatare batawe muri yombi barazira iki?

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Abakozi babiri b’akarere ka Nyagatare batawe muri yombi barazira iki?

Umugenzuzi w’umurimo n’umuyobozi ushinzwe imicungire y’abakozi mu karere ka Nyagatare batawe muri yombi na Polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho baka ruswa.

Inzego z’umutekano zataye muri yombi aba bakozi ku mugoroba wo kuwa 25 Nyakanga 2016.

Aba bayobozi bakurikiranweho kwaka ruswa y’ibihumbi 330 by’amafaranga y’u Rwanda umuntu bizezaga gufafasha kubona akazi binyuze mu kumuha ikizamini cyagombaga gukorwa ku itarki 26-27 Nyakanga muri aka karere ku myanya itandukanye.

Nyuma yo kwakwa ruswa, uyu muturage yanze kuyitanga ahub wo ahita atanga amakuru ku nzego za Polisi.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mupenzi George yemeje aya makuru avuga ko hari abakozi babiri b’akarere bafunzwe ariko avuga ko icyo bafungiwe atarakimenya.

Yagize ati: ”Turaza gukurikirana turebe. Ngira ngo byabaye ejo ahari, nanjye sinari mpari. Nta wundi muyobozi wari kumwe na bo. Twese twari mu nama hanze y’akarere.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yavuze ko abafashwe babaye bafungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare bakaba bategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Aba bakurikiranyweho iki cyaha nikibahama bazahanwa n’ingingo ya 635 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatse.

Inzego z’umutekano na Leta y’u Rwanda muri rusange bahagurukiye ikibazo cya ruswa ndetse kuri ubu n’abaturage bamaze kumenya uburenganzira bwabo bw’uko badakwiye kugura serivise bagenewe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza