Abakozi b’Akarere ka Gasabo baburijemo inkongi y’umuriro yari yibasiye ibiro byabo

Insinga z’umuriro zaturitse umuriro uhita utangira kwaka

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2016 inyubako ikoreramo akarere ka Gasabo yafashwe n’inkongi y’umuriro ku bw’amahirwe ihita izimywa n’abakozi b’aka karere nta byangiritse.

Ahagana ma saa sita z’amanywa ni bwo abakozi ba Karere ka Gasabo batangiye kubona umuriro ugenda, ugaruka byaje gukurikirwa n’iturika ry’insinga ziri muri fisible.

Aba bakozi bari mu mirimo isanzwe mu biro byabo, ngo bakoresheje uko bashoboye batumanaho ubwo umuriro wari utangiye kuzamuka maze batangira gusohoka mu nyubako.

Uyu muriro ntabwo wamaze igihe kinini kuko abakozi bahise bafatanya kuwuzimya bakoresheje ibitaka, ku buryo imodoka ya polisi yahageze umuriro wamaze kuzima.


Kizimyamwoto yahageze umuriro wazimye

Abakozi bo korera akarere ka Gasabo, baganiriye na Makuruki.rw bavuze ko iyo hataba amahirwe ngo uyu muriro uzime vuba nta muntu uba warokotse kuko ngo aho gusohokera ari hamwe kandi ariho umuriro wari watangiriye.


Abakozi bahise basohoka bajya hanze

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo