Kwamamaza

UMUTEKANO

Abadepite bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amarimbi mu nkambi gituma bashyingura hejuru y’abandi

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Abadepite bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amarimbi mu nkambi gituma bashyingura hejuru y’abandi

Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n‘Umutekano mu Nteko Ishinga amategeko ku ngendo yakoreye mu nkambi z’impunzi ziri hirya no hino mu Gihugu, kuva tariki ya 07 kugeza tariki ya 12 Werurwe 2016 yagaragaje ko impunzi zifite ibibazo bitandukanye kandi bikomeye birimo no kuba nta marimbi ahagije bagifite, bikaba bituma hamwe bashyingura abantu hejuru y’abandi.

Iyi Raporo abadepite bagize iyi komisiyo bayigejeje ku Nteko rusange kuri uyu wa 21 Kamena 2016 nyuma y’ingendo bakoreye mu nkambi z’impunzi zitaandukanye zo mu Rwanda.

Aba badepite bajya gusura izi nkambi ngo bari bafite intego zitandukanye zirimo kumenya impamvu impunzi zimaze igihe kinini mu Rwanda zidataha, impamvu impunzi zikomeje kwiyongera, ibibazo impuzi zihura na byo, kureba niba ibidukikije bitangizwa mu nkambi n’ibindi.

Mu bibazo byagaragaye mu nkambi hafi ya zose, ni ibibazo rusange birimo ibyo kurya n’inkwi bidahagije, ihohoterwa rikorerwa abagore, urubyiruko rutagira icyo rukora rukishora mu biyobyabwenge, kutagira ibyangombwa kuri bamwe no kuba amafaranga agenerwa impunzi yatangiye gutangwa muri zimwe mu nkambi atazigereraho ku gihe bikabagiraho ingaruka.

Hejuru y’ibi bibazo, Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n’Umutekano Mutimura Zeno yavuze ko ikibazo gikomereye impunzi ari ukutagira amarimbi akwiye cyane nko mu nkambi ya Kigeme.

Yagize ati "Ikindi ni ukutagira amarimbi ahagije n’akwiye, ikibazo cy’inkangu cyane cyane mu nkambi ya Kigeme, inkambi iteye ubwoba, irimbi ubwaryo aho riri no kugira ngo abantu bahagere bajye guhamba bakubwira ko batemba, twari dufite ubwoba y’uko imvura nigwa izamanura abantu n’amarimbi byose bakajya mu kabande, ariko twabiganiriye na Minisitiri wa MIDIMAR ni ikibazo bazi ariko ni ikibazo gikomeye cyane."

Nkuko byagaragaye mu mashusho yeretswe abadepite, umwe mu batuye muri iyi nkambi yabwiye abadepite ko aho bashyingura huzuye ku buryo ngo iyo bagiye gushyingura bisaba gutaburura aho bashyinguye mbere kugira ngo babashe gushyinguramo abandi.

Ikindi ngo ni uko byagaragaye ko hari zimwe mu mpunzi ziteza amacakubiri n’umutekano muke mu nkambi zigamije kwimurwa ngo zijyanwe mu bindi bihugu nka Amerika.

Umwe mu mishinga y’imyanzuro irenga 10 abadepite bagejeje ku Nteko rusange y’umutwe w’abadepite, harimo ko Leta ikwiye gukemura vuba iki kibazo cy’amarimbi adakwiriye ndetse n’aho yuzuye hakaba hakaboneka ahandi ho gushyingura.

Abadepite kandi bagaragaje ko ikibazo cy’impunzi zo muri Congo kidashobora kurangira vuba mu gihe hadashyizwemo imbaraga zihagaje mu kurandura umutwe w’abarwanyi wa FDLR kuri ubu washinze ibirindiro muri iki gihugu aho izi mpunzi zakabaye zituye.

Depite Rukurwabyuma yagize ati "Turavuga inama mpuzamahanga, tukavuga inama zo mu karere, ikibazo turacyizi, inama zabayeho, hafashwe imyanzuro myinshi izi mpunzi zizataha ari uko icyatumye zihunga kivuyeho, turayizi ni FDLR."

Izi ngendo, abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’amahanga, Ubutwererane n‘Umutekano bazikoreye mu nkambi ya Kigeme, Kiziba, Mahama, Nyagatare, Bugesera, Nyabiheke, Nkamira na Gihembe.

Iyi Raporo kandi isohotse nyuma y’umunsi umwe hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’impunzi, aho Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko ikibazo cy’impunzi kigomba kurangira ari uko habanje gukurwaho igitera ubuhunzi.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza