Aba Ofisiye 31 bahawe impamyabumenyi mu gukumira amakimbirane

Aba ofisiye babaye aba mbere bahawe ibihembo

Abofisiye bakuru ba Polisi 31 baturuka mu bihugu icumi byo muri Afurika, ku itariki 2 Nyakanga 2016, basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), ajyanye n’ubuyobozi bwabo bashinzwe ndetse n’indi mirimo ifitanye isano n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course).

Ibihugu aba bofisiye bakomokamo ni Uburundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda.

Amasomo bize y’ibanze ahanini ku gufata ibyemezo nka bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego rw’umutekano n’imicungire myiza y’abo bashinzwe, bakaba kandi banahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane ku bufatanye bw’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gishinzwe gukemura amakimbirane.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, wasoje ku mugaragaro aya masomo, yibukije aba ba ofisiye basoje amasomo kurangwa n’ubunyamwuga ndetse no gukorera mu mucyo kugitra ngo bibafashe gusoza inshingano zabo neza.

Minisitiri Harelimana yagize ati:" Iyi n’indi ntambwe kandi n’ikimenyetso cyerekana ukuntu Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa intego n’inshingano byayo aribyo: kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo kandi babigizemo uruhare no kongerera ubumenyi abapolisi mu ngeri zose".

Yakomeje agira ati:"Ubunyamwuga no gukora neza kandi mu mucyo, bituma iterambere ryihuta kuko abaturage baba bahabwa serivisi nziza.Ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi mwungutse buzabafasha gusohoza inshingano zanyu neza ku neza y’abaturage b’ibihugu byanyu, abo muri aka karere, ndetse n’abo kuri uyu mugabane".

Minisitiri Fazil yavuze ko gusangira ubunararibonye no kwigira hamwe kw’abapolisi, ari inkingi ya mwamba mu gufatanya kubumbatira umutekano muri Afurika.

Yabasabye gukomeza ubufatanye no guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye byabaranze kuva batangiye amasomo kugeza bayasoje.

Umuyobozi w’iri shuri, Commissioner of Police(CP) Felix Namuhoranye yashimiye abanyeshuri kubera ikinyabupfura n’imibanire myiza byabaranze mu gihe cy’amasomo.

Yongeraho ati:”Ndizera ntashidikanya ko ubumenyi babonye butazabagirira akamaro bonyine ahubwo buzakagirira n’ibihugu byabo n’umugabane wacu muri rusange."

Yakomeje agira ati:"Nk’ishuri,twizera ko gusangira ubunararibonye n’ubumenyi hagati y’abapolisi bo mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika bizatuma turushaho kubungabunga umutekano mu bihigu byacu kandi bizatuma dukomeza kugira uruhare mu kuwugarura no kuwubungabunga ahandi ku Isi."

Yasoje avuga ati:"Ubufatanye hagati y’ibihugu no gusangira ubunararibonye birakenewe kugira ngo dusigasire umutekano mu bihugu byacu , akaba ariyo mpamvu y’aya masomo agamije kongerera ubumenyi abapolisi bakuru bo mu bihugu byo muri aka karere bubashoboza gusohoza inshingano zabo neza."

Muri uyu muhango hahembwe abanyeshuri bane mu basoje ayo masomo babaye aba mbere mu bice bitandukanye barimo SACP Godfrey Mwanza wo muri Zambia, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira wo mu Rwanda ACP Suzan Kaganda wo muri Tanzaniya na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rafiki Mujiji wo mu Rwanda ari nawe wagize amanota ya mbere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo