ACP Theos Badege yasubijwe ku buvugizi bwa Polisi y’u Rwanda

2

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ACP Theos Badege nk’umuyobozi Mushya ushinzwe Imibanire y’inzego n’Iherekanyamakuru akaba n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu (Commissioner for Public Relations and Media / Police Spokesperson).

Umuvugizi Mushya wa Polisi y’Igihugu ACP Theos Badege asimbuye kuri uyu mwanya ACP Twahirwa Celestin na we wahise agirwa Umuyobozi w’ishami rya “Community Policing.” nkuko bigaragara kuri Twitter ya Polisi y’u Rwanda.

Si ubwa mbere ACP Theos Badege akoze aka kazi kuko yigeze kuba umuvugizi mukuru wa Polisi y’Igihugu aza ku guhindurirwa umwanya agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID).

ACP Celestin Twahirwa yakoze imirimo inyuranye muri Polisi y’u Rwanda, irimo kuyobora Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu Muhanda (Traffic Police) mbere yo gukora aka kazi yakoraga k’ubuugizi bwa Polisi.
ACP Celestin Twahirwa

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Nibyiza kuri police y, urwanda guhinduranya abayobozi zuko baba badashoboye ahubwo nuko nuko mukazi kaburi munsi Ariko bimera duhaye ikaze umuvugizi mushya ndeste nuwo asimbuye tumwifurije akazi keza aho azakorera.

Tanga Igitekerezo