Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Umwe mu mihanda yari yafunzwe kubera inama ya AU ugiye gufungurwa

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umwe mu mihanda yari yafunzwe kubera inama ya AU ugiye gufungurwa

Ubuyobozi b’umujyi wa Kigali buratangaza ko bugiye gufungura umuhanda uva Kimihurura ukagera kuri Rond point ugakata usubira Kacyiru mu rwego rwo korohereza abakora ingendo muri uyu mujyi.

Uyu muhanda wari umaze iminsi ufunzwe kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2016. Uyu muhanda wafunzwe kugira ngo hitegurwe neza inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iherutse kubera mu Rwanda mu nyubako nshya ya Kigali Convention Centre.

Kuva icyo gihe uyu muhanda wari ugifunzwe abawukoreshaga bimurirwa mu yindi mihanda mishya yari imaze kuzura ica munsi y’ahubatse Minisiteri y’ubutabera. Ibi byateye umuvundo w’ibinyabiziga kubera ubuto bw’iyi mihanda imodoka zimuriwemo ndetse bamwe mu batwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi batangira kubyinubira.

Ahimbisibwe Reuben umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali avuga ko bashaka guhuza uyu muhanda kugira ngo imodoka zihute.

Yagize ati: "Icyo dushaka ni uko ino mihanda yahuzwa nk’uko twabiberetse, tugahuza uno muhanda uva Kacyiru uretse iriya rond poind twubatse tukawuhuza n’uyu muhanda uva ku Kabindi kugira ngo imodoka zihute, tukawuhuza diregite( direct) zitiriwe zijya kuzenguruka ino rond point nini.”


Ahimbisibwe Reuben umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali

Biteganyijwe ko imodoka zizajya ziva Kimihurura zijya Kacyiru, zizajya zizamuka kuri Rond point yo kuri KBC ubundi zimanuke zigana Kacyiru naho izijya I Remera zo zizajya zizamuka kuri iyo rond point (KBC) ubundi zikate mu muhanda uca munsi y’inyubako ya Kigali Heights.

Icyakora imodoka zizajya ziba zivuye Kacyiru ntizemerewe kuzamuka ngo zigere kuri rond point nini isanzwe ya Kimihurura (KBC).

Kugeza ubu ariko umuhanda uva kuri rond point ukomeza ujya kuri ku nyubako ya Kigali Convention Centre uzakomeza gufungwa, ukazajya unyurwamo n’imodoka zifite icyo zigiye gukora kuri iyo nyubako.

Uyu muhanda wemerewe gukoreshwa ariko uracyakorwa, bityo bikaba biteganyijwe ko uzafungurwa mu byumweru bibiri biri imbere tariki ya 15/8/2016 ari na bwo uzatangira kuba nyabagendwa.


Imodoka zose zizajya ziba zivuye Kimihurura zizajya zica imbere y’iyi nyubako ya Kigali Heights.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    Bari baduhombeje kigali height ntabwo yari kuzabona aba clients

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza