Abayobozi b’umurwa mukuru wa Zambiya baje kwigira kub’i Kigali ibanga bakoresha

Abakozi b’umujyi wa Lusaka ari na wo murwa mukuru wa Zambiya barangajwe imbere n’umuyobozi w’umujyi wa Lusaka baje kwigira ku mujyi wa Kigali uko wakataje mu bikorwa remezo hifashishijwe igishushanyo mbonera.

Ibyegeranyo bitandukanye bisohoka bishyira umujyi wa Kigali mu mijyi ya mbere ifite isuku by’umwihariko mu mijyi iri gutera imbere ku buryo bwihuse.

Ibi biri mu bituma abanyamahanga benshi batangarira uyu mujyi ndetse bakanifuza kumenya ibanga abanya-Kigali bagendana ngo na bo batere ikirenge mu cyabo.

Kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2016, itsinda ry’abantu baturutse muri Zambiya barangajwe imbere n’umuyobozi w’umujyi wa Lusaka, Wilson Kalumba, baje kwirebera uko Kigali ikomeje kuba ubukombe mu bijyanye n’ibikorwa remezo bikorwa hagendewe ku gishushanyo mbonera cy’uyu mujyi.

Aba bashyitsi beretswe igishunyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, basobanurirwa uburyo cyatangiye n’aho umujyi wa Kigali ugeze ugishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Madame Monique Mukaruliza yabasobanuriye ko ubushake no gukorana n’abaturage, abikorera n’izindi nzego zitandukanye ari byo bituma Kigali ishyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.

By’umwihariko, basobanuriwe byimbitse ku bwikorezi mu mujyi wa Kigali, berekwa ibiteganywa gukorwa (kubaka no kwagura imihanda) ikoranabuhanga rikoreshwa mu modoka zitwara abagenzi rusange n’uburyo gutwara abagenzi byeguriwe sosiyete z’abikorera bikorohera umujyi kubigenzura.

Mu mujyi wa Lusaka ho imodoka zitwara abagenzi ngo ziracyakorera mu kajagari aho imodoka ikorera mu muhanda ishatse.

Aba bayobozi baturutse muri Zambiya ngo bari baje kureba uburyo bukoreshwa mu rwanda kugirango igishushanyo mbonera cyubahirizwe maze bizabafashe gushyira mu bikorwa igishushanyo cy’umujyi wabo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Lusaka Wilson Kalumba yavuze ko bagiye kujya iwabo bagakora ubukangurambaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Lusaka abaturage bakumva ko bagomba gufatanya na Leta kwiyubakira igihugu.

Nubwo hari abaza kwigira ku mujyi wa Kigali, abayobozi bawo bavuga ko bidasobanuye ko bageze iyo bajya ariko ngo bigaragaza ko hari intambwe bateye abandi bataratera.


Abakozi b’umujyi wa Lusaka berekwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo