Umujyi wa Kigali wijeje ubutabazi abahuye n’ibiza n’umuti kubatuye mu manegeka

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwifatanyije n’ababuze ababo hamwe n’abasizwe iheruheru n’ibiza butangaza ko ku bufatanye na MIDIMAR burimo gukora ubutabazi bw’ibanze ku bagizwe ingaruka n’ibiza kandi ko burimo gushaka umuti urambye kubatuye mu manegeka.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo kuwa 22 Mutarama, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatagaje ko bwifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura y’amahindu yaguye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru igatwara ubuzima bw’abantu batatu, ikangiza n’imitungo y’abaturage ndetse igasenya ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.

Abantu batatu bitabye Imana bari batuye mu Mirenge wa Gikondo na Kanombe mu Karere ka Kicukiro n’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Mu Karere ka Nyarugenge amazu agera kuri 703 niyo yangiritse mu Mirenge ya Nyarugenge (298), Nyakabanda (120), Nyamirambo (51), Rwezamenyo (121), Kigali (25), Kanyinya (15), Kimisagara (11) na Gitega (62).

Mu karere ka Kicukiro ho hangiritse amazu 72. Ibikorwa remezo byangiritse ni Umuhanda w’amabuye wa Ntaraga (Nyakabanda), Ibyumba 10 by’amashuli mu kigo cy’amashuli cya Kabusunzu na ruhurura ya Mpanzi (Gitega).

Mu itangazo ry’umujyi wa Kigali MAKURUKI ifitiye kopi, ubuyobozi bwijeje ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’ibi biza inatangaza gahunda yo gushaka umuti urambye kubatuye mu manegeka.

Iryo tangazo riragira riti: "Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwifatanyije n’ababuze ababo hamwe n’abasizwe iheruheru n’ibi biza. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burimo gukorana na Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDIMAR) mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze ndetse no gufasha abasenyewe n’ababuze ibyabo.

Mu rwego rwo gushaka umuti urambye w’abatuye mu manegeka, hatangijwe gahunda yo kubaka imidugudu y’ikitegererezo ahazimurirwa bamwe mu baturage batishoboye batuye mu manegeka."

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gukangurira abatuye mu manegeka kwimuka kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo