Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Umujyi wa Kigali wemereye abanya Bumbogo ubufasha ku muhanda usa nk’uwari waraburiwe igisubizo

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Umujyi wa Kigali wemereye abanya Bumbogo ubufasha ku muhanda usa nk’uwari waraburiwe igisubizo

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali arishimira ubwitange n’imyumvire y’abaturage b’Umurenge wa Bumbogo mukwikemurira ibibazo ndetse akabazeza ko ibibazo by’imihanda bihavugwa Umujyi n’Akarere ka Gasabo bazabunganira kugirango ikorwe.

Ibi umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2016 ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Bumbogo mu muganda rusange usoza ukweza kwa Gicurasi.Uyu muganda ukaba wararanzwe no gukora imihanda igize umudugudu mushyashya batashye kuri uwo munsi .

Muri uyu murenge hakunze kuvugwa ibibazo by’imihanda mibi kandi inzego zibishinzwe zigasiganira kuyikora nk’uko mwabisomye mu nkuru twabagejejeho tariki ya 10 Gashyantare 2016.

Nyuma yo gukorana umuganda n’abaturage bo muri uyu Murenge umuyobozi w’umujyi yabashimiye imbaraga n’umurava bashyira mukwikemurira ibibazo ndetse ababwira ko n’ikibazo cy’imihanda bafite banafite ingufu zo kuyikorera noneho umujyi n’Akarere ka Gasabo bakaza babunganira.

Meya Mukaruriza akaba yaragize ati: Havuzwe ibibazo by’imihanda ariko iyi ngiyi iri aha ngaha iteguranywe umusingi ngira ngo rwose ni imihanda myiza kandi ni imihanda igaragara ko imbaraga z’abaturage zizayikora wenda Akarere(Gasabo) n’umujyi wa Kigali tukaza tubunganira.

Meya Mukaruriza yakomeje avuga ko akurikije imbaraga n’ubushake yabonanye abaturage bo mu murenge wa Bumbogo bashobora nabo kwiyubakira kwikorera umuhanda abayobozi bakaza babunganira.

yagize ati:Ariko bigaragara ko mufite ubushake n’imbaraga zo kubaka umuhanda abantu bakazatangira kubaka hari imihanda isobanutse. Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Akarere ka Gasabo ndetse n’umurenge wa Bumbogo tuzakomeza gufatanya namwe kugirango twikemurire ibibazo.”


Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gukora umuhanda

Uyu muyobozi kandi yashimiye abaturage bo muri uyu Murenge bemeye gutanga ubutaka batabanje kugorana ngo basabe ingurane ariko avuga ko bidakuraho ko ingurane zabo niziboneka bazazihabwa .

yagize ati: Nagirango nanone nshimire abaturage kuba abaturage barumvise umushinga vuba bakumva ko ari umushinga uzabagirira akamaro bakemera gutanga ubutaka batabanje kubona ingurane,hariya twacanga umuhanda nabonye hari abaturage bataze metero 2 uzamuka ujyaruhuguru y’umuhanda nagirango icyo kibe igikorwa cyiza mwese mwishimira kandi mwihe amashyi birumvikana ko n’ingurane zigomba gushakwa ariko igihe zitaraboneka iyo abantu bashyize hamwe umushinga urakunda.

Ni kenshi abaturage batuye mu duce tubarizwa muri uyu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bakoresha umuhanda uva Zindiro werekeza ahitwa Masizi, Birembo, Gasanze ndetse na Nyacyonga, bakunze gutakambira inzego za leta ngo zibakorere uyu muhanda ariko ukumva inzego zigenda zitana ba mwana k’ugomba gukora uwo muhanda nk’uko Makuruki.rw yanditse iyi nkuru tariki 10 Gashyantare 2016.

http://www.makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/ijwi-ry-umuturage/article/Gasabo-Abatuye-Masizi-na-Birembo-barasa-ko-leta-yabubakira-umuhanda-kuko-bagiye-guhera-mu-bwigunge

IBITEKEREZO

  • Charles Yanditse:

    None se ko mudasobanuye inkuru neza. Title igaragaza ko umuhanda uzakorwa ari uwuhe? Zindiro Masizi? Ko ntacyo meya yabivuzeho mwebwe mwanditse iki!? Ahubwo ngo abaturage twishakemo ibisubizo... Budget yiriya mihanda ntayiriho se dutange imisanzu nkuko batangiye kutwaka imisanzu?

  • Charles Yanditse:

    None se ko mudasobanuye inkuru neza. Title igaragaza ko umuhanda uzakorwa ari uwuhe? Zindiro Masizi? Ko ntacyo meya yabivuzeho mwebwe mwanditse iki!? Ahubwo ngo abaturage twishakemo ibisubizo... Budget yiriya mihanda ntayiriho se dutange imisanzu nkuko batangiye kutwaka imisanzu?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza