Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Umujyi wa Kigali watanze igihe ntarengwa cyo gukuraho ibyapa byamamaza biteje akajagari

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
Umujyi wa Kigali watanze igihe ntarengwa cyo gukuraho ibyapa byamamaza biteje akajagari

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeli 2016 umujyi wa Kigali wakoranye inama n’itangazamakuru hagamijwe kumenyekanisha igihe ntarengwa cyo gukuraho ibyapa byamamaza biteje akajagari ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’uburyo bw’imicungire y’ibyapa mu buryo bunoze.

Mukaruliza Monique, Meya w’umujyi wa Kigali avuga ko mu rwego rwo gushyiraho ibyapa mu buryo bunoze, mu kwezi k’Ukuboza 2015 babwiye abafite ibyapa biteje akajagari ko bitujuje ibiteganywa n’amabwiriza y’inama njyanama ngo babikureho, ntibabikora bityo umujyi wa Kigali uhitamo kubyikorera.

Yagize ati: " Umujyi wa Kigali wasabye uturere ko tumenyesha abafite ibyapa biteje akajagari ko babikuraho, uturere tubaha amezi 6 gusa ntibyubahirijwe... muri uku kwa 9 nibwo umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gukuraho ibyapa...hari ibyo twakuyeho turacyakomeje."

Mukaruliza avuga ko bahereye Kanombe ku kibuga cy’indege kuko hari ibyapa byinshi bicucitse.

Umuyobozi wungirije uhagarariye itsinda ry’abafitre ibyapa Tusubira Charles yemeza ko bagize uburangare mu kubahiriza ibyo basabwe n’umujyi wa Kigali ndetse akavuga ko kuba ibi byapa bikuweho vuba na vuba harimo igihombo ku bari baratangiye kubyamamarizaho.

Yagize ati: " NIbyo koko twari tubizi neza ko tugomba kubikuraho, sinavuga ko tutahombye ariko ba nyir’ibyapa bari babizi kandi ubu twiteguye gukorana n’umujyi wa Kigali."

Ubuyobozi bw’umujyi bwemeje ko bugiye gukorana n’iri tsinda hagakorwa inyigo mu minsi ibiri kugira ngo ibi byapa bishakirwe aho bigomba gushyirwa bidateje umutekano muke ndetse n’umwanda bityo n’ababikoresha babikoreshe mu buryo bwiza kandi bubungukira.

Ibyapa bizakurwaho ni ibyapa binini bigera kuri 80, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba bwari bwakuyeho ibigera kuri 27 ibindi ba nyirabyo bakaba bahawe ibyumweru bibiri ngo babe babikuyeho.

Imicungire y’ibyapa byamamaza mu Mujyi wa Kigali igengwa n’amabwiriza yemejwe n’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali No 15/12 yo kuwa 28 Ukwakira 2012 yasohotse mu igazeti ya Leta No 11 yo kuwa 18 Werurwe 2013.

Aya mabwiriza yemejwe hagamijwe gucunga ibyapa byamamaza mu buryo bunoze harimo isuku, umutekano no kugaragaza isura nziza y’Umujyi wa Kigali.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza