Umujyi wa Kigali wanze kwisubiraho ku mwanzuro wo kumanura ibyapa byamamaza ku mihanda

1

Abagize ihuriro nyarwanda ry’abamamariza ku ka rubanda (ROAA) barasaba umujyi wa Kigali kubihanganira amezi 18 mbere yo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo kumanura ibyapa byabo mu mujyi wa Kigali hose, umujyi wa Kigali wo watangaje ko utazisubiraho kuri icyo cyemezo kuko igihe bahawe cyarangiye.

Umujyi wa Kigali wasabye abagize iri huriro kumanura ibyapa byose byamamaza mu ruhame nyuma y’amabwiriza y’inama Njyanama y’umujyi wa Kigali agenga uburyo buvuguruye bwo kwamamaza ku byapa yasohotse mu igazeti ya Leta yo kuwa 17 Ukwakira 2016.

Ayo mabwiriza mashya ateganya ko ibyapa byamamariza mu ruhame byemewe mu Mujyi wa Kigali ari iby’ubwoko butatu ari byo: ibyapa bikoranye ikoranabuhanga ry’amashusho (Electronic/Digital), ibyapa byihindukiza (Tri-Vision) n’ibyapa biyobora abantu gusa.

Kuwa 14 Ugushyingo 2016 umujyi wa Kigali wandikiye ROAA, ubasaba kumanura ibyapa byose byamamaza keretse iby’ikoranabuhanga bibiri birimo icyo mu Giporoso n’icya Gishushu, ariko ntibabikora.

Umujyi wa Kigali ubonye ko amabwiriza watanze yo kumanura ibyo byapa arimo kwirengagizwa, wafashe umwanzuro kuwa 19 Ugushyingo 2016 wohereza itsinda ryaturutse mu nama njyanama y’umujyi wa Kigali rimanura ibyapa bitatu birimo icya Pan African Advertising na AFLink Business Consultants byamamazaga kompanyi y’indege ya KLM airlines, DSTV n’inzoga ya Tusker.

Abagize ihuriro ROAA bavuga ko kugeza ubu hari intambwe bateye yo kumanura ibi byapa kuko ibigera kuri 503 bimaze kumanurwa, bagaheraho basaba kongererwa amezi 18 yo kunoza iyo gahunda neza.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwo bwavuze ibyo byapa bavuga ko bamanuye ari iby’abantu batari abanyamuryango ba ROAA gusa.

Umuyobozi wa ROAA,Vianney Kabera, yavuze ko iki cyemezo cy’umujyi wa Kigali kizagira ingaruka nyinshi haba kuri ba nyir’ibyapa, abakiriya babo ndetse akavuga ko n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kizahomba imisoro itari mike yaturukaga muri ibi byapa yaturukaga mu bashoramari babyo.

Kabera yavuze ko nibura abanyamuryango batatu ba ROAA aribo Akagera Business Group, Pan African Advertising na AFLink, bafite ishoramari muri ibi bikorwa ringana na miliyoni 983.

Avuga ko muri rusange ibi byapa nibabimanura, hari miliyoni 436 z’imisoro zizabura n’abaturage bahabwaga akazi bakakabura.

Aha ni ho bahera basaba ko umujyi wa Kigali wabihanganira byibuze amezi 18 bakanoza imikorere yabo no kurangiza amasezerano bari bafitanye n’abakiriya babo.

Umujyi wa Kigali uravuga iki kuri ubu busabe ?

Umujyi wa Kigali uravuga ko aya mabwiriza mashya agenga kwamamariza ku byapa agamije kunoza isuku n’umutekano byo mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’umujyi bwavuze ko ayo mabwiriza yari ariho kuva 2012, ndetse ngo banatanze igihe kingana n’amezi icyenda kuva m’Ukuboza umwaka ushize ariko abamamaza bananiwe kubahiriza ibisabwa.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mu itangazo rigenewe abanyamakuru, bwatangaje ko bushingiye ku mwanzuro w’urukiko rukuru wemerera umujyi wa Kigali gukomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya, ngo ntibuzasubira inyuma muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yashyizweho n’inama njyanama y’umujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali wavuze ko ayo mabwiriza mashya yari yatanze itariki ntarengwa yo kuwa 18 Ukwakira 2016 kuba ibyapa byose byaramanuwe kandi iyo tariki yararenze, bityo ngo ubuyobozi buzakomeza gahunda bwafashe yo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro ku buryo budasubirwaho.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo