Umujyi wa Kigali ugiye kumurikira abaturage ibyagezweho mu myaka irindwi ishize

Nyamulinda Pascal, Meya w’Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwateguye ibikorwa byo kumurikira abawutuye ibyo wagezeho mu myaka irindwi ya guverinoma, hashingiwe ku byo wari wiyemeje gukora.

Ibikorwa byo kumurika ibyagezweho bizatangira kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2017 bisozwe kuwa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Meya w’Umujyi wa Kigali Nyamulinda Pascal yavuze ko bateguye imurika ry’ibyagezweho kugirango abaturage barebe uko ibyo bahigiwe byagezweho no gusobanurirwa ibitaragezweho ku gipimo gishimishje icyabiteye.

Nyamulinda yavuze ko mu byo Umujyi wa Kigali wishimira kuba waragezeho harimo ibikorwa remezo nk’imihanda, inzu zigezweho, isuku n’ibindi.

Ati “Imihanda yubatswe igaragarira buri wese kandi iracyanakorwa.Ibikorwa by’isuku birigaragaza.Guca akajagari ni kimwe mu byagezweho nubwo atari ku kigero gishimishije ariko byashyizwemo ingufu.Hari n’ibyakozwe mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera.”

Meya Nyamulinda yakomeje avuga ko mu bijyanye n’ubuzima, Umujyi wa Kigali wateye imbere aho ubu nibura abagera kuri 98 % batanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante).

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko buri gukora ibishoboka byose ngo umujyi mu gihe gito ube wabaye uw’icyitegererezo mu iterambere.Urugero ni nk’aho ngo umujyi wa Kigali wifuza ko mu myaka mike uba ari icyitegererezo mu gufata neza no kubyaza umusaruro ibishingwe, amazi n’ibindi.

Ibikorwa byo kumurikira abaturage ibyagezweho mu myaka irindwi ishize bizatangira kuri uyu wa Gatanu, aho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hazaba umukino wa gishuti uzahuza ikipe ya AS Kigali na APR FC kuri Stade ya Kigali, naho ku wa gatandatu hakazaba igitaramo kuri Kigali Convention Center ari nabwo hazamurikwa ibyagezweho.

Muhongerwa Jacqueline, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu mujyi wa Kigali

Nshimiye Joseph, Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya AS Kigali

Abanyamakuru batandukanye mu kiganiro n’abayobozi b’umujyi wa Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo