Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Siporo ya “Car Free Day” yahinduriwe ingengabihe nyuma y’iminsi micye Perezida asuye abayitabiriye

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Siporo ya “Car Free Day”   yahinduriwe ingengabihe nyuma y’iminsi micye Perezida asuye abayitabiriye

Umujyi wa Kigali utaganza ko guhera umwaka utaha siporo yari imenyerewe na benshi yakorwaga ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi, itazongera kuba rimwe mu kwezi nk’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Iterambere , Busabizwa Parfait yavuze ko Siporo ngarukakwezi yari imenyerewe kuba rimwe mu kwezi igiye kujya iba kabiri nyuma yo gusanga igirira akamaro abatari bake.

Busabirwa Parfait yagize ati,”Ubusanzwe siporo ngaruka kwezi (Car Free Day) yabaga rimwe mu kwezi ku cyumweru cya mbere ariko nyuma yo gusanga ifasha umubare munini w’abanyarwanda gukora siporo no kwirinda indwara twahisemo ko izajya iba kabiri mu kwezi”

Busabizwa Parfait yakomeje avuga ko iyi Siporo izakomeza kuba ku cyumweru cya mbere cy’Ukwezi ndetse hakiyongeraho n’icyumweru cya gatatu cya buri kwezi.

Siporo ya Car Free Day yashyizweho umwaka ushizwe igambiriye gufasha abanyarwanda kugira akamenyero ko gukora siporo hagambiriye kwirinda indwara zitandukanye dore ko muri izi siporo abazitabiriye bahura n’abaganga b’inzobere bakabapima indwa zikunze guhitana umubare munini w’abaturage.

Ibi bije nyuma yo kuba Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ubwo aheruka kwitabira iyi Siporo “Car Free Day” mu ntangiriro z’uku kwezi yasabye ko ababishinze batekereza uko hakongerwa igihe cyo kuyikora kuko yabonaga abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’akamaro ko gukora siporo ndetse no kwipimisha indwara.

IBITEKEREZO

  • fkaaa Yanditse:

    ariko kweri nibwo nemeyeko ntagahunda umujyi wa kgl ujyira ushobora gute gufunga umuhanda kabiri mukwezi warangiza ngo umujyi uratera imbere nimwubake aho abanu bakorera spo kko ntago sport ikorerwa mumuhanda byose kd mwabyiganyehe ko ntagihugu tubizimo?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza