Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Polisi yahinduye gahunda yo gukoresha ibizamini bya Perimi ku banya Kigali

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Polisi yahinduye gahunda yo gukoresha ibizamini bya Perimi ku banya Kigali

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryahinduye gahunda yaryo yo gukoresha ibizamini by’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho mu Mujyi wa Kigali bazajya biyandikisha kandi bagakora ibizamini kabiri mu kwezi.

Umuvugizi w’iri shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yasobanuye ko bafashe iki cyemezo kubera ko 60 ku ijana by’abakora ibi byombi ari abo mu Mujyi wa Kigali.

CIP Kabanda yagize ati:”Mu biyandikisha 11,000 mu gihugu, abarenga 4,500 muri bo ni abo mu Mujyi wa Kigali. Ibi bizabera imbogamizi uburyo bushya bwo kwiyandikisha hakoreshejwe Irembo, aho buri karere gafite umubare wako kagenewe.”

Yongeyeho ati:” Ibi rero byagiraga ingaruka ku barebwa n’ibi byombi muri Kigali, aho byabaga ngombwa ko bajya kwiyandikisha mu turere two mu zindi ntara, bigaragara nk’ibibahenda.”

Yakomeje agira ati: ” Twabihinduyeho kugirango dufashe umubare munini uri i Kigali, tuva kuri 2,400 kugera ku 6,9000 ,icyiciro cya mbere hakazakora 4,500 na ho 2,400 bazaba basigaye bakaziyandikisha ku kindi cyiciro.”

Yavuze ko kwiyandikisha mu bizamini mu zindi ntara bizajya bikorwa rimwe buri kwezi.

Kwiyandikisha mu gihugu hose ku bashaka impushya byatangiye ku wa mbere w’igishize ariko CIP Kabanda yavuze ko kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri mu Mujyi wa Kigali bizatangira ku wa mbere taliki ya 28 Kanama.

Yavuze ko ibizamini byo kwandika no gutwara ibinyabiziga ku biyandikishije mu cyiciro cya mbere bizakorwa mu cyumweru cya mbere cya Nzeli mu gihe abaziyandikisha mu cyiciro cya kabiri bo, bazakora ibizamini mu cyumweru cya nyuma cya Nzeli.

IBITEKEREZO

  • Uwizeyimana Antoinette Yanditse:

    nonese kuyi retira nangahe

  • vestine Yanditse:

    umuntu yaribagiwe konde yayibona gute bitamugoye yaratsitse ashaka kwishyura murakoze kwishimiye ubufasha byanyu

  • vitus Yanditse:

    thafadhari hatakama vimekwendayivo wapohawana mwemwe?

  • JP Yanditse:

    Well done our nation police, turabashimira ko service mutanga zigenda zirushaho kuba nziza. Abantu baracyari benshi cyane bifuza izi mpushya so twananezerwa kurushaho ahubwo bibaye rimwe mucyumweru.

  • ushakamahoro hirwa alive Yanditse:

    Nabazaga,nkumuntu bandikishije gukorera ikizamini mukarere kakure akaza kubona byazamugora,ntaburyo bakoresha bwo kumuhindurira intara Wenda agakora Mukunzi kwezi arko ntiyishyure andi mafranga kuko ya code yari afite aba atarayikoreyeho,bakamuhindurira aho azakorera gusa,niba haricyo mubikoraho mwansobanurira

  • ephraim Yanditse:

    kuretira se byo nigute ko abatsinze mukwagatandatu bitarakunda

  • Olivier Yanditse:

    Murakoze cyane. Nishimiye izo mpinduka!

  • Olivier Yanditse:

    Murakoze cyane. Nishimiye izo mpinduka!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza