Ntabwo watera u Rwanda rwakubyaye ngo bikugwe amahoro, uba uri ikivume -Gen Mubaraka

11

Umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’Iburasirazuba Gen Mubaraka Muganga aravuga ko abishora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’ubutagondwa batazigera bagira amahoro nkuko n’abashaka gutera u Rwanda na bo nta mahoro bashobora kugira

Ibi Gen Mubaraka Muganga yabitangaje kuri uyu wa 8 Ukwakira 2016 ubwo hatangizwaga ukwezi kwo gukunda igihugu no gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge.

Ni umuhango wabereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Ndera.

Mu kiganiro umuyobozi uhagarariye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Iburasirazuba Gen Mubaraka Muganga yatanze, yagarutse cyane ku ngingo yo gukunda igihugu no kucyitangira igihe bibaye ngombwa.

Aha yashishikarizaga cyane cyane urubyiruko nk’abagize u Rwanda rw’ejo kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu cyababyaye birinda kwishora mu bikorwa by’ubuhezanguni n’ubutagondwa bimaze iminsi bigaragara mu Rwanda.

Yagize ati: “Muri iyi minsi tumaze igihe dufite ibibazo bitatworoheye, ibibazo by’abantu basa nkaho bashaka kwiyambura ubunyarwanda ari byo twebwe dushyira mu kiciro bita ubutagondwa, bitwaje imyemerere cyangwa gusenga, gusenga si bibi twese turasenga mu buryo bwacu, ariko ukabona umuntu yarutisha isengesho bwa bunyarwanda, isengesho naryo rituzuye, aho twagiye tubona abantu bashaka gukora ibikorwa by’abahezanguni hirya no hino.”

Yashimangiye ko abantu bishora muri ibyo bikorwa baba barananiye ababyeyi babo ndetse anavuga ko bene abo we abita ibivume.

Ati “Umuntu akava mu bunyarwanda, nyina cyangwa se yanamubwira ati mwana wanjye kirazira, akamubwira ati vuga uvuye aho wa gakecuruwe, cyangwa wa gasaza we, iyo utangiye rero kuvuga utyo muby’ukuri uba uri ikivume, ni nko gutera u Rwanda nahoze mbabwira, ntabwo watera u Rwanda rwakubyaye ngo bizakugwe amahoro, nubundi uba uri ikivume”

Generale Mubaraka avuga ko abenshi mu bashaka kwigira intagondwa bakunze kwiyitirira ko basengera mu idini ya Islam nyamara ngo ni ababa bitwikira iryo dini bagakoreshwa n’abanyamahanga mu guhungabanya umutekano.

Ati: “Twagiye tubibona rero, tumaze iminsi tubirwanya cyane cyane mu bo mu idini rya Kisilamu ariho najye nkomoka, nanjye ndi umuyisilamu, ariko hari abantu basa nkaho bagiye bitwikira iyo dini, bakoreshwa n’abandi bo mu bindi bihugu, nka za Siliya mujya mwumva, za Irake n’ahandi muri ibyo bihugu by’Abarabu,”


Gen Mubaraka Muganga yemeza ko abishora mu buhezanguni nta mahoro bazabona

Meya w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique na we yagarutse ku ngingo yo gukunda igihugu ashimangira ko umunyarwanda wese akwiye kwiyumvamo urukundo akunda u Rwanda akaba yarurwanira cyangwa akaba yanarwitangira.

Yagize ati: "Gukunda igihugu ni ugukunda abagituye, ni uguharanira ubumwe bwabo nta vangura iryo ari ryo ryose, ni ugukunda umuco wacyo n’indangagaciro ziwurimo, kugira uruhare muri gahunda zose zo guteza imbere igihugu, kubahiriza gahunda Leta iba yashyizeho ndetse no kumvira abayobozi, ni uguharanira ishema ry’igihugu ukaba wakirwanira cyangwa wacyitangira igihe cyose bibaye ngombwa no kudashyira inyungu bwite imbere y’inyungu rusange"

Yavuze kandi ko hari indangagaciro zishamikiye ku gukunda igihugu harimo: kwihesha agaciro, kwigira, kwitanga, kugira ishyaka n’ubutwari no gucunga neza ibya rubanda ndetse no kubungabunga umutekano.

Insanganyamatsiko y’ukwezi kwo gukunda igihugu iragira iti: "Gukunda igihugu ni ishema ryacu, ni agaciro kacu"


Meya w’umujyi wa Kigali Mukaruliza Monique


Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu mujyi wa Kigali


Meya w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen



Umuhango wo gutangiza ukwezi kwo gukunda igihugu witabiriwe n’urubyiruko rurimo n’abanyeshuri


Urubyiruko rwakinnye umukino werekana umuco wo kuraguza warangaga umuco nyarwanda


Imbyino n’imidiho igaragaza umuco nyarwanda byari byahawe umwanya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 11

  1. mwaramutse neza arko ndumva ataringombwa ko twese twata indangagaciro kdi tuge twirinda kuvuga nabi,iyuvuze nabi ubwira ukuyubona icyo gihe nubukunda igihugu cyane ubusa nugisebya,ndumva ntakibi kiri mubutumwa bwatanzwe,twirinde icyahungabanya ubusugire bwigihugu cyacu turinde ibimaze kugerwaho,dukunde umurimo,umutekano niwowe. ndabakunda cyane twirinde imvugo nyandagazi

  2. None se nyakubahwa Uri ikivume wowe ko wateye igihugu cyakubyaye?CGA Uri umugande tubimenye?Ariko nyamara waragitey none byakuguye neza aho kugira utang impanuro zo kubuza abagutera kubikora ahubwo wakuraho impamvu izatuma bagutera naho ubundi ibyo wakoze nawe babyigana bakaba ikivume nkuko nawe Uri ubu

  3. Mubaraka yagombaga kwicara hafi ya mayor w, umujyi. Uriya mu police yagombaga kwicara hafi yuriya uhagarariye abagore. Proticol hariya bayikoze nabi

  4. Andika Igitekerezo Hano
    Ahaaaa Ndumva Gukund Igihug Ar Vyiza Es Abantu Birirwa Bapfa Mumuji Wa Kigali Aband Bakayuruzw Banyuruzwa Nand?
    Mbehoho Ko Avug Ngo Uguter Urwanda Ub Urkivume Es Muza 90
    Ntibarutey Nb Nibivume
    Mbe Ko Tubon Baj Bagater Uburundi Nah Bitw Ngwik?
    Mumpe Igisobanuro Gifadika

  5. hanyuma se muri ibivume ko mwaruteye muri 90? ariko mugira amagambo mukagira nazabacisha umutwe! HE yakujugunya mabuso muti ni aye

  6. 1 | 2

Tanga Igitekerezo