‘Ntabwo bishoboka ko Kigali izaturwa n’abifite gusa’ Meya Mukaruliza

Mukaruliza Monique, Meya w’Umujyi wa Kigali

Meya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza yamaganye abavuga ko hari gahunda zishyirwaho mu mujyi wa Kigali zisa n’aho zigizayo abafite ubushobozi buciriritse, ngo kuko bidashoboka ko umujyi ubaho udafite abagize inzego zose z’imibereho.

Kimwe mu bishingirwaho havugwa ko Kigali ‘izasigaramo uwifite’ ni gahunda y’imyubakire.Kuva muri 2013 Kigali ifite igishushanyo mbonera kigaragaza ubuso bwayo, na buri kintu giteganyijwe gushyirwa kuri ubwo buso.

Usanze igishushanyo mbonera cyarateganyije ibyo adafitiye ubushobozi ku butaka bwe, nta kindi akora uretse kugurisha n’abashobora kuzahashyira ibyifuzwa we akerekera ahahwanye n’ubushobozi bwe.

Mu bice byegereye umujyi wa Kigali nka Kabuga, Muyumbu (Rwamagana), Ruyenzi (Kamonyi) n’ahandi hatandukanye usanga ariho hari kwirukirwa n’abo bafite ubushobozi buciriritse, bakahubaka inyubako zigendanye n’ubushobozi bwabo.

Mu kiganiro n’abanditsi bakuru b’ibinyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, Meya Mukaruliza yavuze ko nta gahunda ihari yo kwirukana abafite ubushobozi buke muri Kigali.

Yavuze ko abafite ubushobozi buke bakenewe n’abafite ubushobozi bwinshi mu bikorwa bitandukanye.

Ati “Ntabwo abadafite ubushobozi tuzabashyira hirya.Ntabwo Kigali izaturwa n’abafite ubushobozi gusa.Ingamba zihari ni uko abantu baturana kuko nubajyana kure, bamwe b’ubushobozi bazabura abakozi , abubaka n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi hari n’ahateganyijwe gushyirwa inzu z’abafite amikoro make nubwo ngo ubushobozi bubabana buke.

Ati “Hari aho muzabona twifuza ko abantu bubaka inzu, usange hasenywe ariko ntihahite hubakwa.Ntabwo dufite ubushobozi ngo byose tubikorere rimwe.”

Abanyamakuru bavuze ko umujyi wa Kigali ushobora kuba uri kwihambirira umutwaro uzikorera mu minsi iri imbere.

Bavuze ko kuba bimura abantu buri munsi bamwe berekeza mu nkengero zayo hakaba n’abahubaka mu kajagari, ngo bishobora kuzawugiraho ingaruka ubwo uzaba ishaka kwaguka, kuko nabwo bizashyamiranya abaturage n’ubuyobozi, bushaka ko bubaka ibijyanye n’igishushanyo mbonera kandi harubatswe barebera.

Meya w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yavuze ko bikwiye ko bakora igenamigambi bafatanyije n’Uturere duhana imbibi n’Umujyi wa Kigali, hirindwa ingaruka zishobora guterwa no kudafatanya.


Stephen Rwamurangwa, Meya w’Akarere ka Gasabo

Mu Ukwakira ubwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwitabaga Komisiyo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, abadepite banenze uburyo ibibanza byo mu mujyi wa Kigali bihenda, bigatuma hari abajya kwiyubakira mu nkengero z’umujyi.

Icyo gihe depite Nkusi Juvenal yagize ati “ “Master plan izagera muri 2040, hasigaye imyaka 24, ubu izitira umuntu kugira ngo yo kugira icyo akora ku butaka bwe? Niba izitira umuntu rero ni ikibazo kirimo kirakomera, ni ukuvuga ngo gushyira master plan mu bikorwa byabyaye ku Ruyenzi, Muyumbu, Rugende, Bugesera kandi ni amazu agenda yubakwa kandi akomeye kandi wasubira inyuma aha munsi y’inteko uzasanga hakiri ibibanza ibereye aho ngo ni mu mujyi”.

Inkuru bijyanye:Mu myaka itatu, Umujyi wa Kigali wiyemeje kuba wagaruye abawuhungiye ku Ruyenzi n’ahandi

Bamwe mu banyamakuru bari bitabiriye

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo