Mu myaka 20 abatuye umujyi wa Kigali bazikuba gatatu

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buri gukora igenamigambi rizatuma umujyi wa Kigali umera neza n’abawutuye bafite ibyangombwa byose kuko bateganya ko mu mwaka wa 2040 abawutuye bazikuba inshuro 3 bakagera kuri miliyoni zisaga eshatu n’igice.

Ubuyobozi bw’umujyi buvuga bukurikije imibare n’ubwiyongere bw’abatuye uyu mujyi bibereka ko mu mu myaka 20 iri imbere abaturage ba Kigali bazikuba inshuro eshatu.

Ni ubwiyongere bwumvikana nk’aho ari bwinshi ariko ngo igishushanyo mbonera cyiri mu byiciro bitatu nicyo gisubizo cy’ubu bwiyongere nk’uko Busabizwa Parfait umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije yabitangaje.

Ati :”Igishushanyo mbonera cyacu gifite ibyciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyatangiye muri 2013 kugeza uyu mwaka. Icyiciro cya kabiri kizatangira umwaka utaha 2018 kugeze 2025. Icya nyuma rero gitangire 2026 kugeza 2040 . Iyo rero turebye abatuye umujyi ndetse n’aho tugana, imibare iratwereka ko abazaba batuye umujyi ari miliyoni eshatu n’ibihumbi magana cyenda(3 900000) .”

Busabizwa avuga ko kuba bazaba bikubye inshuro eshatu bigiye gutuma muri iki gishushanyo hafatirwamo ingamba zo kunoza imiturire izaba iriho muri icyo gihe.

Ati "Niyo mpamvu muri icyo gishushanyo mbonera ingamba zigomba gufatwa hakiri kare z’uko abo bantu bazatuzwa, ibikorwa remezo bijyanye n’abo bantu, amavuriro, imihanda, amashuri …..Ni igenamigambi rikorwa kugirango umujyi uzakomeze kuba mwiza kandi n’abazaba bawutuye bazabe bafite ibyangombwa byose bisabwa.”

Kugeza ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage bakabakaba miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1 200 000), imwe mu ngamba izatuma abaturage batuzwa neza ni ukubaka inzu zicirirtse n’abaturage badafite ubushobozi bwinshi bibonamo.

Busabizwa avuga ko ubu bagiye korohereza abashoramaribashaka kubaka inzu ziciriritse, bagashyiraho ikigega kibafasha. Iki kigega kizaba ari icya leta ngo kizajya gifasha aba bashoramari ku bijyanye no kubegereza ibikorwa remezo aho bagiye kubaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo