Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Kuki Car Free zone yashyizwe mu mujyi rwagati ?

Yanditswe

kuya

na

Editor
Kuki  Car Free zone yashyizwe mu mujyi rwagati ?

Car Free zone ni agace kari rwagati mu mujyi wa Kigali, katagerwamo n’imodoka cyangwa ibinyabiziga bya moteri.

Ako gace kahariwe abanyamaguru gusa kari mu Mujyi wa Kigali kuva kuri Centenary House kugera kuri Ecole Belge.

Umwaka ushize nibwo ibinyabiziga byatangiye gukumirwa muri ako gace.Bamwe mu bahafite ibikorwa by’ubucuruzi bavuze ko bagiye guhomba kubera ko urujya n’uruza rw’ibinyabiziga n’abantu babonaga mbere rugiye kugabanyuka.

Kugabanyuka k’urujya n’uruza kwarabaye ndetse rimwe na rimwe hakaba abibaza impamvu yo gufunga ako gace nta kindi kigiye kuhakorerwa.

Monique Mukaruliza, Meya w’umujyi wa Kigali aherutse gutangaza ko ako gace kari gasanzwe gateganyijwe mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, ngo si ikintu cyabagwiririye nkuko hari ababivuga.

Mukaruliza avuga ko impamvu car free zone bayishyize mu mujyi rwagati, ari uko no mu bindi bihugu aho bazizi ziba ahantu hari ibikorwa byinshi by’ubucuruzi.

Yagize ati “Yari isanzwe iteguye kuri master plan .Byaganiriweho muri 2013. Wenda ikibazo cyaba kubishyira mu bikorwa mbere yo kubisobanurira neza abaturage.”
Yakomeje agira ati “Aho tuyibona mu bindi bihugu, ni ahantu haba hari ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukungu.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko mu igenzura bakora, abacururiza muri ako gace ngo ntabwo icyo batishimira ari uko hakumiriwe ibinyabiziga, ahubwo ngo nuko nta bikorwa bikurura abantu birahashyirwa.

Ati “Ntabwo abahakorera ikibazo bafite ari imodoka ahubwo nuko nta bikurura abantu birahashyirwa kandi nibyo turimo.”

Kugeza ubu Car Free Zone ikunze gukorerwamo ibikorwa bike nk’iby’ibigo bya Leta byizihije iminsi mikuru, ibishaka gukoresha ubukangurambaga byifashishije abahanzi, amamurikagurisha yoroheje n’ibindi.

Mukaruliza avuga ko bateganya kuhashyira nk’intebe, n’utundi tuntu tuzajya dukurura abantu ku buryo hazaba ahantu ho kuruhukira, kwidagadura ndetse no kwiyungura ubwenge.

IBITEKEREZO

  1. mubanze mukuremo bariya bajura barimo,insoresore zicuruza ubuconsho,imigirirgiri itukana ibamo icuruza airtel sim card,muhagire ahantu ho kuruhukira abantu basa nabi bahirirwa,imburamukoro zitukana... muhagire class maze urebe ngo twese turahabyaza umusaruro...

  2. ibibyo nibyiza ariko ibyo gufunga imihanda byo sibyo gusyira mumujyi kd dufite ama stade twakoreraho sport nugusubiza umujyi inyuma kbs muhanga ibitabaho

  3. Ahandi mubindi bihugu . Nonese Kigali ingana gute ? Koko ubu mwayigereranua na Luxembourg cg hoya umuntu wafashe iki cyemezo ntango yari yabitekereje ho neza , kuko Bisigaye biteza akavuyo kama parking hoya nukuri .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza