Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Kigali : Umwe mu mihanda ica kuri Kigali Convention Centre wongeye kuba nyabagendwa

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Kigali : Umwe mu mihanda ica kuri Kigali Convention Centre wongeye kuba nyabagendwa

Kuri ubu imodoka n’ibindi binyabiziga byongeye kwemererwa guca mu muhanda wegeranye na KCC

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bufatanyije n’ubw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko umuhanda uva ku Kabindi ukagera kuri Rond Point nini ya Kimihurura ukomeza ujya Kacyiru wafunguwe nyuma y’igihe warafunzwe.

Ubu imodoka n’ibindi binyabiziga biva Kimihurura byemerewe gukomeza bikagera kuri Rond Point isanzwe ya Kimihurura hafi na Kigali Convention Centre ariko ntiziyizenguruke ahubwo zikayica imbere zikamanuka zijya Kacyiru zikagera kuri Rond Point nshya cyangwa izishatse zigaca munsi y’inyubako ya Kigali Heights.

Imodoka zigeze kuri rond point nshya ya Kacyiru, ni yo izajya iziyobora aho zishaka kujya izijya i Remera zikate zijyayo naho izijya Kacyiru no mu bindi bice byaho zikomeze zimanuka. Izishaka gukata zisubira mu mujyi nazo zizajya zikata zisubireyo ziciye ruguru ya KBC mu muhanda mushya uhari.

Gusa ubu buyobozi bwatangaje ko nta modoka yemerewe kurenga iyi Rond point ngo yerekeze ku nyubako ya Kigali Convention Centre.

Umujyi wa Kigali uvuga ko wafunguye uyu muhanda kugira ngo ugabanye akavuyo k’imodoka gaterwa n’urujya n’uruza rwazo.

Uyu muhanda wari wafunzwe mu mezi akabakaba abiri ashize ubwo hitegurwaga inama ya 27 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Centre kuva tariki 10 kugeza tariki 18 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’iyi nama abantu b’ingeri zinyuranye bakunze kugaragaza ukutishimira ifungwa ry’uyu muhanda bavuga ko kuzenguruka bibagora, abandi bagatinzwa n’umuvundo w’imodoka (Embouteillage) wabaga uhari ndetse abandi bakumvikana bataka igihombo batewe n’ifungwa ry’uyu muhanda.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’izindi nzego batekereza uburyo bakemura iki kibazo ari nabwo bahitagamo gufungura iki gice cy’umuhanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza