Kwamamaza

UMUJYI WA KIGALI

Kigali: Umuhanda uca imbere ya Kigali Convention Center ugiye kuba ufunzwe

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Kigali: Umuhanda uca imbere ya Kigali Convention Center ugiye kuba ufunzwe

Uyu muhanda uca imbere ya Kigali Convention Center uraba ufunzwe kugeza ku wa mbere

Kuva ku isaha ya saa tatu z’ijoro z’uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2016, kugeza ku wa mbere w’icyumweru gitaha tariki 13 Kamena 2016 saa kumi n’imwe za mugitondo, umuhanda uva KBC ugera MINIJUST n’uturuka kuri Hoteli Umubano ugera KBC iraba ifunzwe bitewe n’imirimo yo kubaka Rond Point ebyri zegeranye n’inyubako ya Kigali Convention Center izaba iri gukorwa.

Nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali mu itangazo bwashyize ahagaragara, bwamenyesheje abatuye muri two duce ndetse n’abahagenda ko bitewe n’imirimo yo kubaka ayo masangano y’imihanda, ngo abagenzi bazajya baca mu yindi mihanda ku buryo bukurikira:

Ku bantu bava ku Gisimenti bajya mu mujyi, muri icyo gihe bazajya bakoresha umuhanda Gisimenti-Gishushu- Munsi ya Lemigo Hotel-Rugando-Convention center-KBC bagakomeza bajya mu mujyi.

Ku bava ku Gisimenti bajya Kacyiru bo bazajya baca mu muhanda Gisimenti-Gishushu-Nyarutarama-Tennis Club- SOS-MINAGRI cyangwa se bakoreshe umuhanda Gisimenti-Gishushu- Munsi ya Lemigo Hotel-Rugando –KBC- Agahanda gaca munsi ya Ambasade y’Abahilandi (KG 5Av) bakomeze MINAGRI.

Ku bantu kandi bava mu mujyi bajya ku Gisimenti bo bazakoresha umuhanda Mu mujyi- KBC Rond point-Rugando – Munsi ya Lemigo Hoteli- Simba Supermarket- Gishushu bakomeze ku Gisimenti, na ho abava mu mujyi bajya Kacyiru bo bazanyuma mu muhanda Mu mujyi-Kimicanga- La Clombiere-Minisiteri cyangwa se bakoreshe umuhanda Mu Mujyi-KBC- agahanda gaca munsi ya Amdasade y’Abaholandi-MINAGRI.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buramenyesha abaturage bose bakoresha iyi mihanda ko kuri iyo mihanda hazajya haba hari abapolisi bazajya bayobora abaturage batabashije kumenya iby’ifungwa ry’iyi mihanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza